Monday, January 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Rurangiranwa kuri YouTube wagaragaye arira ku muhanda i Kigali yahishuye ko aribyo byamugize ikirangirire

radiotv10by radiotv10
30/09/2022
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA
0
Rurangiranwa kuri YouTube wagaragaye arira ku muhanda i Kigali yahishuye ko aribyo byamugize ikirangirire
Share on FacebookShare on Twitter

Umunya-Ghana Berthold Kobby Winkler Ackon wamamaye nka Wode Maya uri mu ba YouTubers bakomeye ku Isi, wigeze kugaragara yerekana isuku y’Umujyi wa Kigali ari kurira ku muhanda, yahishuye ko iki kiganiro kiri mu byatumye yamamara ku buryo ari cyo akesha uwo ari we uyu munsi.

Uyu musore wasuye bwa mbere u Rwanda muri 2019 ubwo yari ari kuzenguruka Ibihugu binyuranye, yakoze ibiganiro bitandukanye bigaragaza ibyiza bitase iki Gihugu cy’imisozi igihumbi.

Kimwe mu byo yakoze, yagaragaje isuku n’umutekano biranga Umujyi wa Kigali, aho kimwe yagihaye umutwe ugira uti “Kuki Umurwa mukuru w’u Rwanda Kigali ari Umujyi usukuye kurusha indi muri Afurika?”

Muri iki kiganiro, agitangira ari gufatira amafunguro ku muhanda ndetse n’ibinyabigiza bitambuka, akagira ati “Ibi ni bwo busazi bwa mbere nkoze mu buzima bwanjye ariko nta bwoba mfite kuko ndi mu mujyi ufite isuku wa mbere muri Afurika. Aho ntahandi ni muri Kigali.”

Iki kiganiro kugeza ubu kimaze kurebwa n’abantu miliyoni 2,4; kiri muri bimwe byakunzwe cyane mu byakozwe n’uyu musore wavuye mu Rwanda agakomereza no mu bindi Bihugu byo ku Mugabane wa Afurika.

Wode Maya ubu uri mu Rwanda, yanitabiriye umuhango w’itangwa ry’ibihembo bizwi nka GUBA bihabwa Abanyafurika cyangwa imiryango nyafurika, wabaye kuri uyu wa Kane tariki 29 Nzeri 2022, wateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB.

Uyu mu-YouTuber yanahawe igihembo cy’uwagize uruhare mu guteza imbere ubukerarugendo.

Wode Maya wishimiye kwakira iki gihembo, yagize ati “U Rwanda ni Igihugu cyahinduye ubuzima bwanjye. Video nakoze imenyekanisha u Rwanda nk’Igihugu cya mbere gifite isuku muri Afurika, ni yo yatumye ngera aho ngeze uyu munsi.”

Wode Maya uvuga ko u Rwanda rwamaze kuba nko mu rugo, yishimiye kugaruka muri iki Gihugu avuga ko ari cyo cyamwandikiye amateka n’ibigwi afite ubu.

Ibi birori byanitabiriwe n’abantu mu ngeri zinyuranye, byaririmbyemo n’umuhanzi w’ikirangirire w’Umunya-Ghana Stonebwoy wasusurukije ababyitabiriye.

Wode Maya yashyikirijwe igihembo

We n’umukunzi we baherutse kurushinga bakishimiye

Yavuze ko aho ageze ubu ahakesha u Rwanda
Stonebwoy yasusurukije abitabiriye ibi birori

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty + 19 =

Previous Post

Ishyaka ryari ryasabye u Rwanda kuganira n’Imitwe yose irurwanya ryagoroye imvugo rinasaba imbabazi

Next Post

Perezida Kagame mu ishuri ryo muri Singapore yateye igiti gifite igisobanuro gihanitse

Related Posts

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

by radiotv10
19/01/2026
0

Abatuye mu isantere ya Ruguti iri mu kagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye bavuga ko bagiye bahubaka inzu babwirwa...

Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

Amakuru mashya: Igitaramo cyasize impaka cya The Ben na Bruce Melodie kigiye gukurikirwa n’ibyo bazazengurukamo Igihugu

by radiotv10
19/01/2026
0

Abahanzi Bruce Melodie na The Ben baherutse guhurira mu gitaramo kimwe cyatangije umwaka wa 2026, byamaze kwemezwa ko bagiye gukora...

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

by radiotv10
19/01/2026
0

The government of Rwanda, through the National Identification Agency (NIDA), has started the mass rollout of the Digital ID (SDID)...

Umweyo wavugije ubuhuha mu Bayobozi n’Abakozi mu Karere ka Karongi uhereye kuri Mayor

Ibikekwa ku mugabo wicanye ubugome umugore bigeze kubana na we akageragezeza kwiyahura

by radiotv10
19/01/2026
0

Umugabo wo mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi ukekwaho kwica akase ijosi umugore we na we akagerageza kwiyahura,...

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

by radiotv10
19/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko umukobwa ugejeje ku myaka 20 atarashakwa...

IZIHERUKA

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo
FOOTBALL

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

by radiotv10
19/01/2026
0

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

19/01/2026
Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

19/01/2026
Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

19/01/2026
Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

Amakuru mashya: Igitaramo cyasize impaka cya The Ben na Bruce Melodie kigiye gukurikirwa n’ibyo bazazengurukamo Igihugu

19/01/2026
Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri

Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri

19/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame mu ishuri ryo muri Singapore yateye igiti gifite igisobanuro gihanitse

Perezida Kagame mu ishuri ryo muri Singapore yateye igiti gifite igisobanuro gihanitse

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.