Rurangiranwa muri Filimi witabiriye ‘KwitaIzina’ yavuze akamuri ku mutima

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukinnyi wa Film w’icyamamare ku Isi, Idris Elba uri mu bise Abana b’Ingagi, yavuze ko yishimiye kuba yaritabiriye ibi birori, anabonera kuvuga icyo yaganiriye na Perezida Paul Kagame, aranamushimira.

Mu birori byo Kwita Izina abana b’Ingagi 23, byabaye ku wa Gatanu w’icyumweru twaraye dusoje, Idris Elba n’umugore we Sabrina Dhowre Elba, ni bamwe mu byamamare bise amazina, aho uwo bise, bamuhaye izina rya ‘Narame’.

Izindi Nkuru

Idris Elba wanagaragaye muri film ya Sometimes in April, igaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, muri uyu muhango wo Kwita Izina, yavuze ko yaje mu Rwanda muri 2005, kuri iyi nshuro akaba ari ubwa kabiri yari ahaje, ariko ko yatunguwe no gusanga iki Gihugu cyarateye imbere.

Idris Elba yagize ati “Ntabwo mbasha kwiyumvisha uburyo u Rwanda rwateye imbere, rukaba rukomeje kuba inyenyeri imurikira Afurika. Ugereranyije n’aho u Rwanda ruri, ni umutima wa Afurika, kandi mu by’ukuri ni na ko bimeze. Harakabaho u Rwanda.”

Nyuma y’uyu muhango, Idris Elba wanakiriwe na Perezida Paul Kagame mu Biro bye, yagaragaje ibyishimo byo kuba yaritabiriye uyu muhango wo ‘Kwita Izina’ Abana b’Ingagi.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, buherekejwe n’amafoto we n’umugore we bari i Kinigi, ndetse banakirwa na Perezida Paul Kagame, Idris Elba yagize ati “Njye na Sabi [Umugore we] twishimiye kwita ibirori byo Kwita Izina mu Rwanda. Umwana wacu twamwise ‘Narame’ bisobanuye ‘kubago igihe kirekire’.”

Yakomeje agira ati “Ikindi kandi twagiranye ikiganiro cyiza na Perezida Kagame ku kamaro k’ubuhanzi mu kuzamura Afurika y’ahazaza.”

Idris Elba yasoje ubutumwa bwe ashimira Abanyarwanda n’uburyo yakiriwe mu rw’Imisozi igihumbi, avuga ko ari kimwe mu byo azazirikana mu buzima bwe.

Idris Elba ubwo yitabiraga ibirori byo Kwita Izina

Yavuze ko we n’umugore we bishimira uko bakiriwe mu Rwanda
Banakiriwe na Perezida Kagame

Yamushimiye ibiganiro byiza bagiranye

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru