Monday, July 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rusizi: Abatuye ahitiriwe umujyi uzwi ku Isi bavuga ko ntacyo bibamariye

radiotv10by radiotv10
08/03/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rusizi: Abatuye ahitiriwe umujyi uzwi ku Isi bavuga ko ntacyo bibamariye
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturage bo mu gace kiswe ‘Beijing’ gaherereye mu Kagari ka Murya mu Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi, bavuga ko nubwo hahawe iri zina ry’Umujyi uzwiho kuba ukomeye, ariko kuri bo imibereho itigeze ihinduka.

Aka gace kahawe iri zina ry’Umurwa Mukuru w’u Bushinwa, nyuma yuko hazanywe uruganda rutunganya nyiramugengeri rukoramo Abashinwa, ari na yo ntandaro yo kuhita iri zina.

Mukandayisenga Patricie agira ati “Byaturutse ku Bashinwa baje gukora mu ruganda bahitirira umujyi wabo, ubu nyine natwe twabaye ab’i Beijing.”

Ahiswe Beijing ni igice cy’Umudugudu wa Ryagashyitsi n’uwa Nyagasozi yo muri aka Kagari ka Murya.

Abatuye aka gace bumvaga ko kuza k’uru ruganda kwakabaye kumvikanamo kuhazana amajyambere ku baturage ndetse n’iri zina hiswe rikajyana n’impinduka nziza ku mibereho yabo, gusa bakavugako nta mpinduka zabayeho, ahubwo rukaba rubatera ivumbi n’urusaku ku barwegereye.

Mukaribenze Felicite ati “Nyine ni ikibazo, kuva uruganda rwaza iyo rwatse nta buzima abenshi baba bafite. Nk’umuntu urwara umutima agira ikibazo. Ubwo rero nyine bikadutera ikibazo kubera uruganda.”

Patricie Mukandayisenga na we ati “Njyewe mbona ntacyo rutumariye. None se ko nta kazi nahabonye, akaba nta n’umwana wanjye wahabonye akazi, ukaba unabona akenshi akazi bagahereza abaturutse hirya kure.”

Bavuga ko aho kugira ngo uru ruganda rutange akazi ku rubyiruko rw’aha i Beijing rwivane mu bukene, ahubwo rwaba rugira uruhare mu kwangirika kw’abana b’abakobwa baho bivugwa ko bashorwa mu ngeso mbi n’abakozi baho babashora mu busambanyi.

Nyiransabimana Agnes ati “Ugasanga n’abana ba hano bangiritse kubera kwigemura mu gipangu bicuruza imibiri kubera ubukene. Abana b’abakobwa b’ino aha kubera ubukene bataranabahaye akazi, bajya mu gipangu kwicuruza. Niba ari umukobwa wabyariye iwabo, umwana akabona igikoma avuye kwicuruza. Hano hari abakobwa babyaye abana b’abashinwa bagera kuri batatu.”

Umuyobozi Wungirije w’Agateganyo w’Akarere ka Rusizi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwimana Monique ntiyemeranya n’aba baturage ko kuza k’uru ruganda ntacyo byahinduye ku mibereho y’abaruturiye kuko rwatanze amafaranga y’ingurane ku byabo bigatuma bamwe babona amafaranga

Ati “Buriya abaturage ba hariya bari hasi cyane, ariko bamaze kubona ingurane ikwiye ku butaka bwabo imibereho yabo yahise ihinduka. Ni amafaranga yari aziye rimwe bashoboraga kubonaho ubundi butaka bakanasagura.”

Abajijwe umubare w’abaturage uru ruganda rwaba rwarishyuriye mituweri uyu mwaka nk’uko izindi nganda zijyanamo n’Akarere ka Rusizi muri gahunda ya ‘Tujyanemo’, uyu muyobozi yirinze kuwukomozaho ahubwo atanga icyizere ko umwaka utaha bagomba kwiyongera

Ati “Mu ruganda rumeze nka kuriya nk’uko n’izindi nganda zidufasha, muri uyu mwaka wa mituweri tugiye gutangira tuzabegera niba baranafashije bacyeya turizera ko bazongera.”

Amakuru twamenye, ni uko muri uyu mwaka uru ruganda rubyaza amashanyarazi nyiramugengeri narwo rukayagurisha, rwashyikirije Umurenge wa nzahaha ubufasha bwa mituweri z’abaturage 20.

Uruganda ngo rumeze neza ariko imibereho y’abaruturiye yo ntayo

Abaturiye uru ruganda bo bavuga ko imibereho yanze
Ngo ahubwo uru ruganda rubatera ivumbi n’urusaku

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen + fifteen =

Previous Post

Rwamagana: Nubwo batangiye guhinga ariko baragaragaza impamvu icyizere cy’umusaruro bifuza ari gicye

Next Post

Yatinyutse umurimo utamenyerewe kuri bagenzi be nyuma yuko uwo bari barashakanye amutereranya

Related Posts

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

by radiotv10
14/07/2025
0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yamenyesheje Abanyarwanda ko haherutse kuvumburwa urushinge umuntu ashobora guterwa rukamurinda kwandura Virusi Itera SIDA mu...

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

by radiotv10
14/07/2025
0

Rwanda’s Minister of Health, Dr. Sabin Nsanzimana, has announced the recent discovery of an injection that can protect an individual...

LIBERATION vs INDEPENDENCE (ctd): Is the West fully responsible?

LIBERATION vs INDEPENDENCE (ctd): Is the West fully responsible?

by radiotv10
14/07/2025
0

In our past article, we explained why and how Africa was maintained under domination by European countries. Should we keep...

Umugore ukurikiranyweho umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we havuzwe icyabimuteye

Umugore ukurikiranyweho umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we havuzwe icyabimuteye

by radiotv10
14/07/2025
0

Umugore wo mu Murenge wa Nyakiriba mu Karere ka Rubavu akurikiranyweho gucura umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we, afatanyije n’undi...

Arasaba abagiraneza kugoboka umugore we wasanganywe uburwayi bukomeye nyuma y’igihe bwarayoberanye

Arasaba abagiraneza kugoboka umugore we wasanganywe uburwayi bukomeye nyuma y’igihe bwarayoberanye

by radiotv10
14/07/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, arasaba abagiraneza gufasha umugore we kujya kwivuza indwara y’ibibyimba yasanganywe...

IZIHERUKA

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama
AMAHANGA

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

by radiotv10
14/07/2025
0

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

14/07/2025
Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

14/07/2025
Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

14/07/2025
Eng.-US mentioned consequences if the agreement signed between Rwanda and DRC are not respected

Eng.-US mentioned consequences if the agreement signed between Rwanda and DRC are not respected

14/07/2025
Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

14/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Yatinyutse umurimo utamenyerewe kuri bagenzi be nyuma yuko uwo bari barashakanye amutereranya

Yatinyutse umurimo utamenyerewe kuri bagenzi be nyuma yuko uwo bari barashakanye amutereranya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.