Abaturage bo mu gace kiswe ‘Beijing’ gaherereye mu Kagari ka Murya mu Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi, bavuga ko nubwo hahawe iri zina ry’Umujyi uzwiho kuba ukomeye, ariko kuri bo imibereho itigeze ihinduka.
Aka gace kahawe iri zina ry’Umurwa Mukuru w’u Bushinwa, nyuma yuko hazanywe uruganda rutunganya nyiramugengeri rukoramo Abashinwa, ari na yo ntandaro yo kuhita iri zina.
Mukandayisenga Patricie agira ati “Byaturutse ku Bashinwa baje gukora mu ruganda bahitirira umujyi wabo, ubu nyine natwe twabaye ab’i Beijing.”
Ahiswe Beijing ni igice cy’Umudugudu wa Ryagashyitsi n’uwa Nyagasozi yo muri aka Kagari ka Murya.
Abatuye aka gace bumvaga ko kuza k’uru ruganda kwakabaye kumvikanamo kuhazana amajyambere ku baturage ndetse n’iri zina hiswe rikajyana n’impinduka nziza ku mibereho yabo, gusa bakavugako nta mpinduka zabayeho, ahubwo rukaba rubatera ivumbi n’urusaku ku barwegereye.
Mukaribenze Felicite ati “Nyine ni ikibazo, kuva uruganda rwaza iyo rwatse nta buzima abenshi baba bafite. Nk’umuntu urwara umutima agira ikibazo. Ubwo rero nyine bikadutera ikibazo kubera uruganda.”
Patricie Mukandayisenga na we ati “Njyewe mbona ntacyo rutumariye. None se ko nta kazi nahabonye, akaba nta n’umwana wanjye wahabonye akazi, ukaba unabona akenshi akazi bagahereza abaturutse hirya kure.”
Bavuga ko aho kugira ngo uru ruganda rutange akazi ku rubyiruko rw’aha i Beijing rwivane mu bukene, ahubwo rwaba rugira uruhare mu kwangirika kw’abana b’abakobwa baho bivugwa ko bashorwa mu ngeso mbi n’abakozi baho babashora mu busambanyi.
Nyiransabimana Agnes ati “Ugasanga n’abana ba hano bangiritse kubera kwigemura mu gipangu bicuruza imibiri kubera ubukene. Abana b’abakobwa b’ino aha kubera ubukene bataranabahaye akazi, bajya mu gipangu kwicuruza. Niba ari umukobwa wabyariye iwabo, umwana akabona igikoma avuye kwicuruza. Hano hari abakobwa babyaye abana b’abashinwa bagera kuri batatu.”
Umuyobozi Wungirije w’Agateganyo w’Akarere ka Rusizi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwimana Monique ntiyemeranya n’aba baturage ko kuza k’uru ruganda ntacyo byahinduye ku mibereho y’abaruturiye kuko rwatanze amafaranga y’ingurane ku byabo bigatuma bamwe babona amafaranga
Ati “Buriya abaturage ba hariya bari hasi cyane, ariko bamaze kubona ingurane ikwiye ku butaka bwabo imibereho yabo yahise ihinduka. Ni amafaranga yari aziye rimwe bashoboraga kubonaho ubundi butaka bakanasagura.”
Abajijwe umubare w’abaturage uru ruganda rwaba rwarishyuriye mituweri uyu mwaka nk’uko izindi nganda zijyanamo n’Akarere ka Rusizi muri gahunda ya ‘Tujyanemo’, uyu muyobozi yirinze kuwukomozaho ahubwo atanga icyizere ko umwaka utaha bagomba kwiyongera
Ati “Mu ruganda rumeze nka kuriya nk’uko n’izindi nganda zidufasha, muri uyu mwaka wa mituweri tugiye gutangira tuzabegera niba baranafashije bacyeya turizera ko bazongera.”
Amakuru twamenye, ni uko muri uyu mwaka uru ruganda rubyaza amashanyarazi nyiramugengeri narwo rukayagurisha, rwashyikirije Umurenge wa nzahaha ubufasha bwa mituweri z’abaturage 20.



Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10