Saturday, July 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rwamagana: Nubwo batangiye guhinga ariko baragaragaza impamvu icyizere cy’umusaruro bifuza ari gicye

radiotv10by radiotv10
08/03/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rwamagana: Nubwo batangiye guhinga ariko baragaragaza impamvu icyizere cy’umusaruro bifuza ari gicye
Share on FacebookShare on Twitter

Abahinga mu gishanga cya Nyirabidiri kiri mu rugabano rw’Imirenge wa Nzige na Mwulire mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko nubwo batangiye guhinga ibishyimbo, ariko icyizere cyo kuzabona umusaruro bifuza ari gicye, kuko badafite ifumbire ihagije.

Aba bahinzi bavuga ko nubwo batangiye guhingira ku gihe mu gihembwe cy’ihinga B, ariko bafite impungenge zo kutazabona umusaruro bifuza.

Nambajimana Odette ati “Urabona  niba ifumbire ari nke, hari abayibona mbere abandi bakayibona itinze, urumva aba mbere niba bateye mbere abandi bagatera nyuma ntabwo imyaka yakwerera kimwe. Icyo dusaba ni uko ifumbire yajya izira rimwe twese tugaterera rimwe.”

Hazizi Celestin avuga ko abahinga muri iki gishanga bari bafite amahirwe, kuko aho bahinda huhirwa, ku buryo baramutse babonye iyo fumbire bifuza, byatuma n’umusaruro ugera ku rwego rushimishije.

Ati “Twebwe dufite mahirwe kubera ko dufite icyanya cyuhirwa, turuhira bigakunda. Ubwo rero twahingiye igihe mbese ifumbire ikabonekera igihe nta mpamvu yatuma tuteza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab avuga ko imbuto n’ifumbire bihari bihagije, uretse ifumbire y’imborera,gusa ngo  byanatewe n’imvura itaraboneka ku buryo buhagije.

Ati “Tunashimira Leta y’u Rwanda yashyizemo imbaraga, aho ubu aba Agro-dealers tujya gutangira igihembwe cy’ihinga bafite imbuto n’ifumbire bihagije. Ifumbire bashobora kutabona ku bwinshi ni iy’imborera ariko ifumbire mvaruganda turayifite ihagije.”

Iki gishanga cya Nyirabidibiri gihuriweho n’Imirenge ya Nzige, Mwulire, Rubona na Gahengeri, gifite ubuso buhingwaho bungana na Hegitare 215.

Mu gihembwe cy’ihinga A, umusaruro w’ibishyimbo wabonetse mu Karere ka Rwamagana kose, wanganaga na toni Ibihumbi 15. Biteganijwe ko Hegitare ibihumbi 16 muri aka Karere ari zo zizahingwaho ibishyimbo muri iki gihembwe cy’ihinga B.

Ifumbire mvaruganda yo ngo irahari ihagije
Ikibazo ngo ni ifumbire y’imborera
Aba bahinzi babibona nk’imbogamizi

Umuyobozi w’Akarere yabamaze impungenge

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 + 14 =

Previous Post

Amakuru mashya ku batoza ba Rayon Sports WFC bari basezeye

Next Post

Rusizi: Abatuye ahitiriwe umujyi uzwi ku Isi bavuga ko ntacyo bibamariye

Related Posts

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

President Paul Kagame said that those who were hired by the Government of the Democratic Republic of the Congo (DRC)...

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

by radiotv10
05/07/2025
0

Abanyamuryango ba za Kaperative zikorana na Pariki y’Igihugu y’Akagera mu Karere ka Kayonza, bavuga ko ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro cyaje...

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko abari biyambajwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mugambi wo gutera u Rwanda,...

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

by radiotv10
04/07/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa amasezerano ruherutse gusinyana na DRC i Washington DC, ariko...

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
04/07/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buravuga ko impinduka z’ibendera ry’Igihugu riri ku mpuzankano zazo zimaze iminsi zigaragara, zigamije gukomeza kunoza imyambaro...

IZIHERUKA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda
MU RWANDA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

05/07/2025
Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

05/07/2025
Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

04/07/2025
Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

04/07/2025
Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

04/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rusizi: Abatuye ahitiriwe umujyi uzwi ku Isi bavuga ko ntacyo bibamariye

Rusizi: Abatuye ahitiriwe umujyi uzwi ku Isi bavuga ko ntacyo bibamariye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.