Abahinga mu gishanga cya Nyirabidiri kiri mu rugabano rw’Imirenge wa Nzige na Mwulire mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko nubwo batangiye guhinga ibishyimbo, ariko icyizere cyo kuzabona umusaruro bifuza ari gicye, kuko badafite ifumbire ihagije.
Aba bahinzi bavuga ko nubwo batangiye guhingira ku gihe mu gihembwe cy’ihinga B, ariko bafite impungenge zo kutazabona umusaruro bifuza.
Nambajimana Odette ati “Urabona niba ifumbire ari nke, hari abayibona mbere abandi bakayibona itinze, urumva aba mbere niba bateye mbere abandi bagatera nyuma ntabwo imyaka yakwerera kimwe. Icyo dusaba ni uko ifumbire yajya izira rimwe twese tugaterera rimwe.”
Hazizi Celestin avuga ko abahinga muri iki gishanga bari bafite amahirwe, kuko aho bahinda huhirwa, ku buryo baramutse babonye iyo fumbire bifuza, byatuma n’umusaruro ugera ku rwego rushimishije.
Ati “Twebwe dufite mahirwe kubera ko dufite icyanya cyuhirwa, turuhira bigakunda. Ubwo rero twahingiye igihe mbese ifumbire ikabonekera igihe nta mpamvu yatuma tuteza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab avuga ko imbuto n’ifumbire bihari bihagije, uretse ifumbire y’imborera,gusa ngo byanatewe n’imvura itaraboneka ku buryo buhagije.
Ati “Tunashimira Leta y’u Rwanda yashyizemo imbaraga, aho ubu aba Agro-dealers tujya gutangira igihembwe cy’ihinga bafite imbuto n’ifumbire bihagije. Ifumbire bashobora kutabona ku bwinshi ni iy’imborera ariko ifumbire mvaruganda turayifite ihagije.”
Iki gishanga cya Nyirabidibiri gihuriweho n’Imirenge ya Nzige, Mwulire, Rubona na Gahengeri, gifite ubuso buhingwaho bungana na Hegitare 215.
Mu gihembwe cy’ihinga A, umusaruro w’ibishyimbo wabonetse mu Karere ka Rwamagana kose, wanganaga na toni Ibihumbi 15. Biteganijwe ko Hegitare ibihumbi 16 muri aka Karere ari zo zizahingwaho ibishyimbo muri iki gihembwe cy’ihinga B.




Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10