Abatoza b’ikipe ya Rayon Sports y’abagore barimo Umutoza Mukuru, Rwaka Claude bari basezeye nyuma yo kumara igihe badahembwa, biravugwa ko bagarutse mu kazi nyuma yo kugira icyo bapfumbatizwa mu biganza.
Isezera ry’aba batora barimo Rwaka Claude n’abamwungirije, ryari ryavuzwe kuri uyu wa Kane tariki 06 Werurwe 2025, aho byavugwaga ko bari bamaze amezi atatu batazi uko umushahara usa.
Aba batoza kandi byavugwaga ko bishyuza uduhimbazamusyi tw’imikino iyi kipe iheruka gukina, ndetse n’ibindi birarane by’umwaka ushize baberewemo.
Ni icyemezo bari bafashe mu gihe iyi kipe ya Rayon Sports WFC yiteguraga umukino wa Derby uzayihuza na AS Kigali WFC uzaba mu mpera z’iki cyumweru.
Amakuru ahari ubu dukesha ikinyamakuru cyitwa Umuseke, avuga ko aba batoza bamaze gusubira mu kazi ndetse bakomeje gutoza ikipe yabo kugira ngo izabone uko izahangana n’iyi kipe bisanzwe bihatana.
Amakuru kandi avuga ko aba batoza basubiye mu kazi nyuma yo kuganira na Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée bivugwa ko yanabahaye amwe mu mafaranga, ndetse bakizezwa ko bazongera guhabwa andi mafarana muri uku kwezi.
RADIOTV10