Dr Agnes Kalibata urangije manda ze ebyiri ku mwanya wa Perezida w’Umuryango uharanira Guteza imbere Ubuhinzi muri Afurika (AGRA) yavuze ko yishimira ibyagezweho mu myaka 10 ishize.
Dr Agnes Kalibata wigeze kuba Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi muri Guverinoma y’u Rwanda, yari yabaye Umuyobozi wa AGRDA muri 2014, aho uyu Muryango ufite intego zo guteza imbere urwego rw’Ubuhinzi muri Afurika.
Avuga ko yishimira izi nshingano agiye kurangiza. Ati “Mu gihe ndi gusoza inshingano zanjye nka Perezida wa AGRA, ntewe ishema bikomeye n’urugendo twakoze mu myaka icumi ishize. AGRA ubu iri ku rwego rushimishije ishobora guhangana n’imbogamizi zose zishobora kuvuka, kandi ishobora kugira uruhare mu kuzamura abahinzi bakiri bato.”
Ku buyobozi bwa Dr Agnes Kalibata, hagezweho byinshi bizagira uruhare mu guhindurira ubuzuma abahinzi bakora ubuhinzi buciriritse ku Mugabane wa Afurika.
Kugeza muri 2021, imishinga ya AGRA yagize uruhare rukomeye mu kwihaza mu biribwa, ndetse inazamura ubuzima bw’abahinzi babarirwa muri miliyoni 30 bo mu Bihugu 11 ku Mugabane wa Afurika.
Muri 2023 gusa, AGRA yabashije kubona miliyoni $550, mu kigega ibasha kugira inkunga yose hamwe ya Miliyoni $619, aho uyu Muryango uvuga ko wabashije kugira igishoro.
Ku buyobozi bwa Dr Kalibata, AGRA yabashije gukorera ubuvugizi abo mu rwego rw’abikorera no mu guteza imbere ubuhinzi bubyara umusaruro muri Afurika.
Muri 2019, Dr Agnes Kalibata yahawe umudari mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, yagenewe na National Academy of Sciences ku bwo guteza imbere Ubuhinzi bwo ku Mugabane wa Afurika.
RADIOTV10