Bamwe mu Bakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Ubukungu wa Afurika y’Amajyepfo (SADC), bongeye gukora Inama idasanzwe yiga ku bibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, bizeza iki Gihugu gukomeza kwifatanya na cyo.
Iyi nama yabaye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga ry’iya kure kuri uyu wa Kane tariki 06 Werurwe 2025, yayobowe na Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan akaba n’Umuyobozi w’Akanama k’Abakuru b’Ibihugu bigize uyu Muryango wa SADC.
Iyi nama idasanzwe yahuje Abakuru b’Ibihugu by’uyu Muryango wa SADC bagize Urwego ‘Troika’ rw’uyu Muryango rushinzwe politiki za Gisirikare n’umutekano.
Mu bandi Bakuru bitabiriye iyi nama, harimo Perezida wa Malawi, Lazarus McCarthy Chakwera ugiye kuyobora Urwego rw’uyu Muryango rushinzwe imikoranire mu bya Politiki, mu bya gisirikare, no mu mutekano, uwa Zambia, Hakainde Hichilema usoje inshingano zo kuyobora uru rwego, uwa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, nk’Umwe mu Bakuru b’Ibihugu bifite ingabo ziri mu butumwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ubunyamabanga Bukuru bwa SADC, buvuga ko “Iyi nteko idasanzwe yagejejweho ishusho y’ibibazo by’umutekano biri mu Burasirazuba bwa DCR, inasuzuma raporo ya Komite mu bya gisirikare ishinzwe gusesengura inshingano za SAMIDRC.”
Ibyemezo byafatiwe n’inama zatangiwe muri iyi Nama idasanzwe, bizagaragarizwa Inteko Rusange idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma by’uyu Muryango wa SADC izaterana mu gihe cya vuba.
Ubwo yafunguraga iyi nama, Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan, yavuze ko akarere ka SADC kiyemeje gukomeza gufasha DRC no kwifatanya n’iki Gihugu n’abaturage bacyo mu murongo w’ubumwe n’imikoranire.
Ubunyamabanga Bukuru bwa SADC buvuga kandi ko iyi Nteko yihanganishije Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iya Afurika y’Epfo n’iya Malawi kimwe n’iya Tanzania, zapfushije bamwe mu basirikare baherutse kugwa mu rugamba bagiye gufashamo FARDC guhangana na M23.



RADIOTV10