Umukino w’ishiraniro wa APR FC na mucyeba wayo Rayon Sports utegerejwe n’abatari bacye, wamaze guhabwa umusifuzi uzawuyobora n’abazamufasha.
Ni umusifuzi Mpuzamahanga Ishimwe Jean Claude bakunda kwita ’Cucuri’ uzaba ari umusifuzi wo hagati, aho azaba ayoboye uyu mukino w’umunsi wa 20 wa Shampiyona y’u Rwanda uzahuza APR FC na Rayon Sports, ku Cyumweru tariki 09 Werurwe 2025.
Ni umukino amakipe yombi akeneye gutsinda, cyane cyane APR FC irushwa amanota abiri na Rayon sport, kuko n’itsinda uyu mukino bizatuma ifata umwanya wa mbere.
Uyu mukino ufite byinshi uvuze ku ikipe ishobora kwegukana Shampiyona ya 2024-2025, uzaba ku Cyumweru saa cyenda z’amanywa kuri Stade Amahoro,
Uretse Umusifuzi Ishimwe Jean Claude ‘Cucuri’ uzaba ari uwo hagati, azafashwa n’abandi basifuzi bazazaba bamwungirije na bo bakaba ari abasifuzi mpuzamahanga, aho umwungiriza wa mbere azaba ari Karangwa Justin nk’Umusifuzi wa mbere wungirije, Mugabo Eric azaba ari umwungiriza wa kabiri, mu gihe Ngabonziza Jean Paul azaba ari Umusifuzi wa Kane.
Ishimwe Jean Claude aheruka gusifura umukino wahuje Rayon Sports na APR FC mu mwaka ushize w’imikino hari tariki ya 09 Werurwe 2024, urangira ikipe ya APR FC itsinze Rayon Sports ibitego 2-0.
Aya makipe yombi asanzwe ahatanira ibikombe muri ruhago nyarwanda, agiye guhura n’ubundi aryana isataburenge, dore ko Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo ifite amanota 42, mu gihe APR FC ya kabiri, ifite amanota 42.


Aime Augustin
RADIOTV10