Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olvier Nduhungire yagiranye ikiganiro kuri telefone na mugenzi we w’u Bugiriki, cyagarutse ku ngingo zinyuranye zirimo ibyerecyeye ibibazo byo mu burasirazuba bwa DRC.
Ni ikiganiro aba bakuriye Dipolomasi z’Ibihugu byombi cyatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Werurwe 2025 nk’uko tubikesha Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda.
Ubutumwa bwatambukijwe n’iyi Minisiteri, buvuga ko “Minisitiri Olivier Nduhungirehe yagiranye ikiganiro cy’ingirakamaro kuri telefone na Giorgos Gerapetritis, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bugiriki (Greek).”
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda, ikomeza ivuga ko aba badipolomate bombi “Baganiriye ku buryo bwo gukomeza guteza imbere imibanire y’impande zombi no ku bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa DRC.”
Ni ikiganiro kibaye nyuma y’amasaha macye, Minisitiri Olivier Nduhungirehe n’ubundi agiranye ikindi Kiganiro na mugenzi we wa Repubulika ya Czech, Jan Lipavský.
Amb. Olivier Nduhungirehe na Jan Lipavský, na bo bagiranye ikiganiro kuri telefone kuri uyu wa Kane tariki 06 Werurwe 2025, cyibanze n’ubundi ku mibanire n’imikoranire by’Ibihugu byombi ndetse no ku bibazo byo mu burasirazuba bwa DRC.
Ni ibiganiro bibaye mu gihe bimwe mu Bihugu byo ku Mugabane w’u Burayi bimaze gufatira u Rwanda ingamba z’ibihano birushinja kugira uruhare mu bibazo biri muri DRC, mu gihe rwo rutahwemye guhakana ko nta ruhare na ruto rubifitemo, ndetse Guverinoma y’iki Gihugu ikavuga ko ingamba z’ibihano atari zo zizakemura ibibazo bihari.
Mu bihe bitandukanye kandi, Minisitiri Olivier Nduhungirehe, yagiranye ibiganiro na bagenzi be ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’Ibihugu binyuranye birimo ibyo ku Mugabane w’u Burayi birimo Hungary, n’u Bufaransa.
Guverinoma y’u Rwanda kandi yagiranye ibiganiro n’ibindi Bihugu byo ku Mugabane w’u Burayi, nka Afurika y’Epfo, ndetse n’iy’Iyihugu cya Algeria, aho impande zombi na zo zaganiraga ku bibazo byo mu burasirazuba bwa DRC.
RADIOTV10