Abayobozi b’imwe mu mitwe ya Politiki yo mu Rwanda, biyemeje gusenyera umugozi umwe mu gushyigikira Leta gukaza ingamba z’ubwirinzi kubera inzitizi z’ibishaka guhungabanya umutekano w’iki Gihugu, banayisezeranya kuyiba hafi muri ibi bihe amwe mu mahanga akomeje kugifatira ibihano.
Mu kiganiro Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ubutwererane bw’Akarere, General (Rtd) James Kabarebe yarimo atanga imbere y’abagize imitwe ya Politiki mu Rwanda, yagarutse ku mpungenge u Rwanda rufite ku mutekano waryo.
Imbwirwaruhame z’Abakuru b’ibihugu bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi, zumvikanamo umugambi wo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, zatumye u Rwanda rutangira gushyiraho ingamba z’ubwirinzi.
Gen (Rtd) Kabarebe ati “Muri iyo minsi yaba Perezida Tshisekedi inshuro zigeze muri eshatu yavuze ko intego ye ari ugukuraho Leta y’u Rwanda. Perezida w’u Burundi muri iyo minsi ajya Kinshasa abwira urubyiruko ko azafasha urubyiruko rw’u Rwanda gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda. Mu gihe abo bose bavuze ko bazakuraho ubutegetsi bw’u Rwanda n’izindi ngabo mu miryango itandukanye zikaza muri DRC ni ukuvuga ko ubushotoranyi buri ku rundi rwego.”
Abayobozi b’Imitwe ya Politiki ikorera mu Rwanda, na bo bagaragaza ko bamaze kunga ubumwe na Leta mu kuyishyigikira ku cyemezo cyo gushyiraho ingamba z’ubwirinzi mu gukaza umutekano warwo.
Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije ‘Green Party of Rwanda’ Dr Frank Habineza avuga ko bashyize hamwe mu gushyigikira kurinda ubusugire bw’Igihugu.
Ati “Ndagira ngo abatwumva bose bamenye ko Abanyarwanda twese turi umwe kandi turi kumwe twese turaharanira ubusugire bw’Igihugu cyacu n’umutekano wacu.”
Umuvugizi w’Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, Alphonse Nkubana avuga ko ashyigikigiye cyane ingamba z’ubwirinzi zashyizweho na Leta y’ u Rwanda mu kurinda ubusugire bw’Igihugu.
Anenga abanenga u Rwanda gushyiraho izo ngamba z’ubwirinzi, ndetse bamwe bakanarufatira ibihano, ngo ni uko iki Gihugu cyanze gukuraho izo ngamba.
Ati “Ni nk’uko umuntu yazana umuhoro cyangwa inkota aje kugutema, ugakinga ukuboko. Yarangiza akabarara ngo kuki utakinze ijosi ngo ndice. Ni nkacyo baba bari kutubwira.”
Bimwe mu Bihugu by’amahanga bishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 umaze kwigarurira intara ibice binyuranye mu Ntara za Kivu zombi; iya Ruguru n’Epfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
U Rwanda na rwo ruhakanira kure ibi birego aho rukomeje kugaragaza ko ntaho ruhuriye n’umutekano mucye uri mu burasirazuba bwa DRC.


NTAMBARA Garleon
RADIOTV10