Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rusizi: Bamaze hafi umwaka bavoma amazi mabi barahoranye ameza

radiotv10by radiotv10
30/06/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
1
Rusizi: Bamaze hafi umwaka bavoma amazi mabi barahoranye ameza
Share on FacebookShare on Twitter

Abatuye mu Kagari ka Kagara mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, bavuga bamaze amezi arenga umunani bavoma amazi mabi nyamara barahoranye ameza, yaje kubura bitewe n’iyangirika ry’umuyoboro ryatewe n’ikorwa ry’umuhanda.

Kugira ngo umuturage w’aha muri Kagara wari usanzwe afite amazi mu rugo iwe abashe kubona ayo kunywa meza, bimusaba kujya kuvoma mu kandi kagari aho bamwe bavuga ko bakoresha isaha bitewe n’ibura ry’amazi rimaze igihe muri aka gace.

Ndayambaje Donatien ati “Twese mu Kagari ka Kagara nta mazi dufite. Hari gushira umwaka amazi meza yaragiye. Amazi meza tuyakura mu Murenge wa Nkanka aho dukoresha isaha irenga.”

Ibyo bituma abadashoboye gukora urwo rugendo ntibanabone amafaranga yo kwishyura abayabazinira bajya kuvoma amazi mabi mu gishanga na yo akabagira ho ingaruka zirimo nko kurwara inzoka.

Mukamanzi Thacienne ati “Mvuye mu kabande ndatagangaye. Amazi yaragiye ni yo mpamvu mvuye kuvoma epfo iriya mu gishanga. Hari igihe tuyashyira ku ziko tukayatekesha tukabonamo ibisimba nyine nta kundi. Inzoka zo turazirwara n’ubu buri gihe njya kwa muganga kubera zo.”

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura WASAC ishami rya Rusizi Ngamije Alexandre avuga ko kuba aka gace kadaheruka amazi byaturutse ku kwangirika k’umuyoboro kwatewe n’ikorwa ry’umuhanda Gihundwe-Rwahi-Busekanka, ubu imirimo yo kuwuvugurura ikaba yenda kurangira.

Ati “Ikorwa ry’umuhanda aho ryatangiriye habayeho gucika kw’amatiyo kubera imashini zakoraga umuhanda. Hagombaga kwimura amatiyo ariko ntibirarangira, ariko ku butafanye n’Akarere na Rwiyemezamirimo twari twumvikanye ko byakwihutishwa kugira ngo abaturage bongere babone amazi.”

Nubwo abaturage bo muri aka Kagara bamaze icyo gihe cyose batabona amazi meza, imibare itangwa na WASAC ivuga ko kugeza ubu kwegereza amazi meza abaturage mu Karere ka Rusizi biri hejuru ya 84%.

Hashize hafi umwaka robine zitageramo amazi

Bajya kuvoma ibishanga by’amazi mabi

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Comments 1

  1. ka says:
    6 months ago

    mubwire wasac isane imiyoboro ni ibintu byumvikana amazi ni ubuzima. ubwo kandi mu karere wasac irahari ntibisaba ibirenze. murakoze
    abaturage nabo bakarinda ibikorwaremezo lbabagezaho. murakoze cyane. inkuru nk’izi ziremya imibereho myiza y’abaturage.

    Reply

Leave a Reply to ka Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − two =

Previous Post

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Next Post

Eng.-The Basis of Rwanda’s optimism in the new Peace Deal with Congo and how it differs from previous ones

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Eng.-The Basis of Rwanda’s optimism in the new Peace Deal with Congo and how it differs from previous ones

Eng.-The Basis of Rwanda’s optimism in the new Peace Deal with Congo and how it differs from previous ones

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.