• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

radiotv10by radiotv10
28/06/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye
Share on FacebookShare on Twitter

Abatuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, baravuga ko hari abaremye itsinda ryiyise ‘Abanjongo’ baturuka mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, bakirara mu mirima yabo bacukura amabuye y’amabengeza, ku buryo iyo hagize ubavuga bitamugwa amahoro.

Abo baturage bo mu Mudugudu wa Buramba mu Kagari ka Kavomo mu Murenge wa Nyundo, bavuga ko hashize igihe batangiye guterwa n’itsinda ry’abantu baturuka mu Murenge wa Kivumu baje gucukura amabuye y’amabengeza yitwa Beleri bo bagaragaza ko batari bazi ko ayo masambu yabo arimo ubwo bukungu.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Buramba, Niyigena Jean de Dieu avuga ko bari guhangana n’iryo tsinda ribateje umutekano mucye.

Yagize ati “Byabaye akaduruvayo, tukabona ibitero biturutse muri Kivumu no mu Murenge wa Nyamyumba tugahangana na byo kandi ba nyirimirima nta nyungu babifitemo kuko bari kuza bagacukura bagasiga umurima wabaye ubutayu.”

Bamwe mu batuye kuri aka gasozi n’abahafite amasambu, bagaragaza ko kuva bamenya ko ubutaka bwabo buhishe ubwo bukungu, batakiryama ngo basinzire.

Nyiramagambo Beatrice ati “Twe aya mabuye yatubereye umuvumo kuko ntitugisinzira, nk’ubu twakabaye turi mu mirimo ariko twirirwa aha ntacyo turi buhakure kubera kugira ngo baticanira mu isambu yawe.”

Ntawurengumunsi Leonard na we yagize ati “Bakaza ari igitero cy’abagabo bafite ingufu cyane bakakwirukaho uri nyirisambu bafite imihoro, injonogo n’inkoni bagacukura umurima wawe ngo ntugomba kuvuga.”

Ngezenubwo Ladislas na we ati “Njye bacukuye inzu yanjye none igiye kugwa kandi aya mabuye ataragaragara nari mfite amahoro none hari n’igihe iyi nzu yatugwaho kuko bayinyuze munsi bari gucukura.”

Ni mu gihe abasanzwe bazi iri tsinda bagaragaza ko rimaze igihe kandi rikora ibikorwa nk’ibyo cyane cyane mu birombe by’amabuye y’agaciro bityo rero bagasaba ko aba baturage batabarwa bakimurwa kugira ngo babone amahoro.

Umwe ati “Bishyize hamwe ari nk’ikipe y’Umudugudu wose kandi iyo bakugezeho ni uguterura bakajugunya n’iyo babafashe bakabafunga nk’ejo wumva ngo babafunguye, mbese n’abantu bigize nk’ibyihebe.”

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco avuga ko iki kibazo atari akizi icyakora ko agiye kugikurikirana akoranye n’izindi nzego z’ibanze.

Baracukura imirima yabo igasigara yasamye
Inzu za bamwe zarangiritse

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − 11 =

Previous Post

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Next Post

Rusizi: Bamaze hafi umwaka bavoma amazi mabi barahoranye ameza

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Rusizi: Bamaze hafi umwaka bavoma amazi mabi barahoranye ameza

Rusizi: Bamaze hafi umwaka bavoma amazi mabi barahoranye ameza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.