Umugabo witwa Byumvuhore Phenias yafatiwe mu Kagari ka Gihundwe mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, akekwaho gukwirakwiza amafaranga y’amiganano, nyuma yo kwishyura abantu babiri ibihumbi 98 Frw y’amakorano.
Uyu mugabo w’imyaka 32 y’amavuko, yafashwe na Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rusizi, ku wa Gatatu tariki 17 Kanama 2022.
Byumvuhore n’amafaranga yafatanywe yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Kamembe kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha akurikiranyweho.
Yafashwe nyuma yo gutangwaho amakuru n’abantu babiri barimo umukozi ukora akazi ko gutanga serisvisi zo kubitsa no kubikuza amafaranga kuri telefone (Mobile Money).
Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, yavuze ko uwo mukozi utanga serivisi za Mobile Money ukorera mu Mudugudu wa Kabeza, yatanze amakuru ko hari umuntu umwishyuye amafaranga y’amiganano angana n’ibihumbi 52 Frw agizwe n’inoti 10 za 5 000 Frw, n’imwe ya 2 000 Frw, nyuma y’uko yari yayamushyiriye kuri konti ye ya telephone.
CIP Mucyo Rukundo yagize ati “Mu gihe iperereza ryo kumenya no guta muri yombi ukekwaho gukora icyo gikorwa rigikomeje, nyuma y’iminota 30, Polisi yakiriye telefoni y’undi muntu bakora umurimo umwe, na we ukorera muri uriya Mudugudu, avuga ko Byumvuhore amwishyuye amafaranga y’amiganano angana n’ibihumbi 46 agizwe n’inoti 8 z’ibihumbi bitanu, n’inoti 3 za bibiri, nyuma yo kuyamushyirira kuri konti ye.”
Yakomeje agira ati “Polisi yahise yihutira kuhagera niko guhita atabwa muri yombi nyuma y’uko bigaragaye ko ari we wari wishyuye abakozi bombi, akoresheje amafaranga y’amiganano.”
CIP Rukundo yashimiye abatanze amakuru anasaba abaturage cyane cyane abakora umurimo w’ubucuruzi bakunze kwibasirwa, gukorana n’inzego z’umutekano batanga amakuru ku gihe kugira ngo abijandika mu bikorwa byo gukwirakwiza amafaranga y’amiganano bafatwe bashyikirizwe ubutabera.
ICYO ITEGEKO RITEGANYA
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange
Ingingo ya 269: Kwigana, guhindura amafaranga cyangwa ibyitiranywa nayo cyangwa kubikwirakwiza
Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).
Iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo gikozwe ku rwego mpuzamahanga, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi (10.000.000 FRW).
Umuntu wese wihesheje cyangwa wakiriye amafaranga y’ibiceri cyangwa y’inoti azi neza ko yiganywe cyangwa yahinduwe, nubwo ataba umwe mu bakoze ayo mafaranga cyangwa abayinjije mu gihugu, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka itatu (3).
RADIOTV10