Tuesday, May 13, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rusizi: Byumvuhore yafashwe amaze gutuburira abantu babiri abishyuye 98.000Frw y’amiganano

radiotv10by radiotv10
19/08/2022
in MU RWANDA
0
Rusizi: Byumvuhore yafashwe amaze gutuburira abantu babiri abishyuye 98.000Frw y’amiganano
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo witwa Byumvuhore Phenias yafatiwe mu Kagari ka Gihundwe mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, akekwaho gukwirakwiza amafaranga y’amiganano, nyuma yo kwishyura abantu babiri ibihumbi 98 Frw y’amakorano.

Uyu mugabo w’imyaka 32 y’amavuko, yafashwe na Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rusizi, ku wa Gatatu tariki 17 Kanama 2022.

Byumvuhore n’amafaranga yafatanywe yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Kamembe kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha akurikiranyweho.
Yafashwe nyuma yo gutangwaho amakuru n’abantu babiri barimo umukozi ukora akazi ko gutanga serisvisi zo kubitsa no kubikuza amafaranga kuri telefone (Mobile Money).

Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, yavuze ko uwo mukozi utanga serivisi za Mobile Money ukorera mu Mudugudu wa Kabeza, yatanze amakuru ko hari umuntu umwishyuye amafaranga y’amiganano angana n’ibihumbi 52 Frw agizwe n’inoti 10 za 5 000 Frw, n’imwe ya 2 000 Frw, nyuma y’uko yari yayamushyiriye kuri konti ye ya telephone.

CIP Mucyo Rukundo yagize ati “Mu gihe iperereza ryo kumenya no guta muri yombi ukekwaho gukora icyo gikorwa rigikomeje, nyuma y’iminota 30, Polisi yakiriye telefoni y’undi muntu bakora umurimo umwe, na we ukorera muri uriya Mudugudu, avuga ko Byumvuhore amwishyuye amafaranga y’amiganano angana n’ibihumbi 46 agizwe n’inoti 8 z’ibihumbi bitanu, n’inoti 3 za bibiri, nyuma yo kuyamushyirira kuri konti ye.”

Yakomeje agira ati “Polisi yahise yihutira kuhagera niko guhita atabwa muri yombi nyuma y’uko bigaragaye ko ari we wari wishyuye abakozi bombi, akoresheje amafaranga y’amiganano.”
CIP Rukundo yashimiye abatanze amakuru anasaba abaturage cyane cyane abakora umurimo w’ubucuruzi bakunze kwibasirwa, gukorana n’inzego z’umutekano batanga amakuru ku gihe kugira ngo abijandika mu bikorwa byo gukwirakwiza amafaranga y’amiganano bafatwe bashyikirizwe ubutabera.

ICYO ITEGEKO RITEGANYA
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

Ingingo ya 269: Kwigana, guhindura amafaranga cyangwa ibyitiranywa nayo cyangwa kubikwirakwiza

Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

Iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo gikozwe ku rwego mpuzamahanga, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi (10.000.000 FRW).

Umuntu wese wihesheje cyangwa wakiriye amafaranga y’ibiceri cyangwa y’inoti azi neza ko yiganywe cyangwa yahinduwe, nubwo ataba umwe mu bakoze ayo mafaranga cyangwa abayinjije mu gihugu, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka itatu (3).

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven − 7 =

Previous Post

DRC: Kuvuguruzanya hagati y’ubuyobozi na MONUSCO ku byo kuva i Butembo

Next Post

Polisi yongeye kugenera ubutumwa abambara ubusa n’abakora ibitarasoni mu ruhame

Related Posts

Ibyo wamenya ku ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi

Ibyo wamenya ku ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi

by radiotv10
13/05/2025
0

Ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi, ni rimwe mu ya Polisi y'u Rwanda, benshi babona iyo ryiyambajwe igihe habaye impanuka...

Perezida w’Igihugu kimwe muri Afurika yatanzeho u Rwanda urugero rw’ibyo ibindi byarwigiraho

Perezida w’Igihugu kimwe muri Afurika yatanzeho u Rwanda urugero rw’ibyo ibindi byarwigiraho

by radiotv10
13/05/2025
0

Perezida wa Senegal, Bassirou Diomaye Faye yavuze ko u Rwanda rumaze kuba indashyikirwa mu kubyaza umusaruro ikoranabuhanga, bityo ko n’ibindi...

AMAFOTO: Perezida Kagame muri Côte d’Ivoire yahuye n’Abayobozi batandukanye

AMAFOTO: Perezida Kagame muri Côte d’Ivoire yahuye n’Abayobozi batandukanye

by radiotv10
13/05/2025
0

Perezida Paul Kagame witabiriye Inama muri Côte d’Ivoire yanatangiyemo ikiganiro, yahuye n’abayobozi batandukanye barimo Abakuru b’Ibihugu bagenzi be banaganiriye ku...

Huye: Ubuyobozi n’abaturage ntibavuga rumwe ku ntandaro y’ikibazo cy’Umudugudu ugaragaramo abana benshi bataye ishuri

Huye: Ubuyobozi n’abaturage ntibavuga rumwe ku ntandaro y’ikibazo cy’Umudugudu ugaragaramo abana benshi bataye ishuri

by radiotv10
13/05/2025
0

Ababyeyi batujwe mu mudugudu w’abatishoboye uherereye mu Kagari ka Kabuye mu Murenge wa Maraba mu Karere ka Huye, bavuga ko...

Perezida wa Afurika y’Epfo yicaranye na Kagame yasubije abakeka ko bafitanye ikibazo

Perezida wa Afurika y’Epfo yicaranye na Kagame yasubije abakeka ko bafitanye ikibazo

by radiotv10
12/05/2025
0

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yavuze ko nta kibazo afitanye na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame kubera ibiherutse...

IZIHERUKA

Ibyo wamenya ku ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi
MU RWANDA

Ibyo wamenya ku ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi

by radiotv10
13/05/2025
0

Ubutumwa Rayon yageneye umufana wayo wahuye n’isanganya agakorerwa ibyamaganywe na benshi

Ubutumwa Rayon yageneye umufana wayo wahuye n’isanganya agakorerwa ibyamaganywe na benshi

13/05/2025
Perezida w’Igihugu kimwe muri Afurika yatanzeho u Rwanda urugero rw’ibyo ibindi byarwigiraho

Perezida w’Igihugu kimwe muri Afurika yatanzeho u Rwanda urugero rw’ibyo ibindi byarwigiraho

13/05/2025
Iby’ibibazo by’amikoro bivugwa mu ikipe iri mu zikomeye mu Rwanda byashyize hanze n’abakozi bayo

Iby’ibibazo by’amikoro bivugwa mu ikipe iri mu zikomeye mu Rwanda byashyize hanze n’abakozi bayo

13/05/2025
AMAFOTO: Perezida Kagame muri Côte d’Ivoire yahuye n’Abayobozi batandukanye

AMAFOTO: Perezida Kagame muri Côte d’Ivoire yahuye n’Abayobozi batandukanye

13/05/2025
Urundi rwego mu Rwanda rwinjiye mu by’umusekirite wagaragaye akorera ibigayitse umufana runatangaza ingamba zafashwe

Urundi rwego mu Rwanda rwinjiye mu by’umusekirite wagaragaye akorera ibigayitse umufana runatangaza ingamba zafashwe

13/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hari n’abambara amashati yonyine nta pantalo- CP.Kabera yanenze imyambarire idasanzwe mu bitaramo

Polisi yongeye kugenera ubutumwa abambara ubusa n’abakora ibitarasoni mu ruhame

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Ibyo wamenya ku ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi

Ubutumwa Rayon yageneye umufana wayo wahuye n’isanganya agakorerwa ibyamaganywe na benshi

Perezida w’Igihugu kimwe muri Afurika yatanzeho u Rwanda urugero rw’ibyo ibindi byarwigiraho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.