Polisi yongeye kugenera ubutumwa abambara ubusa n’abakora ibitarasoni mu ruhame

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma yuko umukobwa uherutse kugaragara mu gitaramo yambaye ikanzu igaragaza imwe mu myanya y’ibanga ye, agejejwe imbere y’Urukiko, Polisi y’u Rwanda yongeye kugenera ubutumwa abiyambika ubusa bakajya mu ruhame.

Kuri uyu wa Kane tariki 18 Kanama 2022, Ubushinjacyaha bwagejeje Mugabekazi Liliane imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rumusabira gufungwa by’agateganyo kugira ngo bukore iperereza ku cyaha cyo gukora ibiterasoni mu ruhame akurikiranyweho.

Izindi Nkuru

Uyu Mugabekazi ni umukobwa uherutse kugarukwaho cyane mu Rwanda ubwo yagaragaraga mu gitaramo cyaririmbyemo umuhanzi Tayc cyabaye tariki 30 Nyakanga 2022, yambaye ikanzu ibonerana igaragaza imye mu myanya y’ibanga.

Ubushinjacyaha bwagaragaje impamvu bwifuza ko uyu mukobwa akurukiranwa afunze zirimo kuba aramutse arekuwe byatuma n’abandi bakobwa bambara muri ubwo buryo bakaba bagwa mu mutego wo gukora iki cyaha gikurikiranyweho mugenzi wabo.

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko bushaka gukomeza gukora iperereza kuri uyu mukobwa we wabwiye Urukiko ko iriya kanzu yari yayigeretseho ikote ariko ko bamufotoye ryahushywe n’umuyaga.

Mugabekazi Liliane, yatawe muri yombi tariki Indwi Kanama 2022 aho ubu afungiye kuri station ya Remera.

Polisi y’u Rwanda yatanze ubutumwa buburira abantu bose biyambika ubusa mu ruhame ndetse n’abandi bakora ibikorwa biteye isoni.

Mu butumwa Polisi y’u Rwanda yanyujije kuri Twitter, yagize ati “Polisi y’u Rwanda iributsa abaturarwanda ko umuntu wese wambara ubusa, ukora ibiterasoni mu ruhame ndetse n’uha inzoga umwana uri munsi y’imyaka y’ubukure aba akoze icyaha.”

Polisi y’u Rwanda kandi yaboneyeho kugenera ubutumwa ababyeyi kurinda abana babo kutagwa muri izi ngeso. Iti “Turasaba ababyeyi kwigisha abana no kubarinda kwishora muri ibyo byaha.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yari aherutse kuburira abishora muri izi ngeso mbi zo kwambara imyenda itabahesha icyubahiro.

Mu kiganiro cyatambutse kuri RBA mu cyumweru gishize, CP John Bosco Kabera yari yanenze iyi myambarire igaragaza ibice by’ibanga bya bamwe mu bari n’abategarugori bakomeje kwambara.

Yari yagize ati “Ntibikwiye ku muco, ntibikwiye ku ndangagaciro ariko noneho tukanavuga ko nta polisi tutazabyemera, na bo babyumve, ubwo butumwa tugomba kubutanga.”

Iyi ngingo y’imyambarire ikomeje kuzamura impaka ku mbuga nkoranyambaga aho bamwe biyita ko ari impirimbanyi z’uburenganzira bw’abari n’abategarugori, bavuga ko bakwiye kubareka bakambara uko bashaka ngo kuko ari uburenganzira bwabo.

Gusa abareberera umuco, bo bemeza ko uburenganzira butagomba gusumba Umuco nyarwanda, bakanemeza ko inzego za Leta ziri guhangana n’ingaruka zo kureberera iki kibazo zikaba zikinjiyemo nyuma yo kubona ko “amazi yarenze inkombe.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru