Wednesday, February 11, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rusizi: Ibuka ntiyanyuzwe no kudakurikiranwa k’uwabeshye ko umubiri w’uwazize Jenoside ari uw’umuntu washyinguwe mu 1982

radiotv10by radiotv10
11/02/2026
in MU RWANDA
0
Rusizi: Ibuka ntiyanyuzwe no kudakurikiranwa k’uwabeshye ko umubiri w’uwazize Jenoside ari uw’umuntu washyinguwe mu 1982
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko mu kagari ka Gakoni ko mu murenge wa Muganza mu bihe bikurikiranye mu mudugudu umwe habonetse imibiri ibiri y’ababazize jonoside yakorewe abatutsi ariko abahoze ari ba nyiri ubutaka bwabonetsemo umwe muri yo bakavuga ko ari umwana wabo bahashyinguye mu 1982 kandi atari byo, Komite ya ibuka muri uyu murenge iravuga ko yababajwe no kuba yarabitangiye ikirego ariko ntibigire icyo bifata.

Muri Kamena 2025 ni bwo mu mudugudu wa Rugaragara ku muharuro w’urugo rwa Rutarindwa Felicien habonetse umubiri wa mbere nyuma y’uko hari uwatambukaga wasitaye ku gice cyawo, yasubira inyuma akabona ari umubiri w’umuntu .

Nyiri ubutaka uyu mubiri wabonetsemo avuga ko yabuguze n’uwari warabuguze mbere mu buryo yumvikanisha ko nta makuru yari afite ko haba hari umuntu wahiciwe cyangwa wahashyinguwe.

Rutarindwa agira ati “Ni umuntu wahatambutse asitara ku kantu kameze nk’ibuye, akurikiranye asanga ari umutwe w’umuntu. Nta makuru nari mfite kubera ko mpagura nahaguze hubatse”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Muganza Niringiyimana Patrick avuga ko abahoze ari bene ubutaka uyu mubiri wabonetsemo babanje kugora ubuyobozi mu gutanga amakuru bavuga ko ari umwana wabo bahashyinguye mu 1982, bigaragaye ko atari byo baza kuvuga  ko bari batanze amakuru atari yo.

Agira ati “Babanje kuturushya batubwira ko ari umwana wabo wahashyinguwe mu 1982, ariko mu kureba  uko umubiri umeze tukabona atarashyinguwe nk’uko bisanzwe bigenda  , bo bavugaga ko ari umwana kandi twasanze ari umuntu mukuru, Ariko nyuma yaho baza kuvuga ko amakuru batanze atari yo”.

Mu mpera za Ukuboza 2025 muri uyu mudugudu hongeye kuboneka undi muburi mu nzira nyabagendwa mu buryo busa n’ubw’uwa mbere wabonetsemo ndeste biza kumenyekana ko uwo muntu yari uw’ahitwa i Muhehwe ho mu murenge wa Rwimbogo mu gihe cya jenoside ngo akaba yarabonywe bwa nyuma ashorewe n’uwari resiponsabure amujyanye kuri komine ya Bugarama.

Ubuyobozi bwa Ibuka mu murenge wa Muganza buvuga ko butakiriye neza kuba bwarahise butanga ikirego ngo hagire abakurikiranwa bakekwaho kugira amakuru cyangwa uruhare mu rupfu rw’uwo muntu wabonywe bwa kabiri byiyongeraho ko hari abari bagerageje kuyobya ubuyobozi ku mubiri wa mbere, ariko ngo ntibigire icyo bitanga nk’uko visi perezida wa kabiri wa ibuka ya Muganza Ntakirutimana Alfred abivuga.

Ati “ Rwose biratubabaza, Hari abantu hariya bavugwa mu rupfu rw’umuntu wacu , harimo nk’uwitwa Pare uretse ko we afungiye ingengabitekerezo ya Jenoside ariko ntiyigeze avuga aho uwo muntu bamushyize. Twatanze ikirego twumva ko hagomba gufatwa Phenias (uwabeshye ko umubiri wa mbere ari uw’umwana washyinguwe mu 1982), n’uwitwa Bayingana Selemani wari resiponsabure kandi arahari,, ari nawe wari ucumbikiye iyo nterahamwe yishe uriya muntu, ni ibintu biduca intege cyane no gutanga amakuru ni uko umbwiye ko wavuganye na gitifu ubundi sinari kukuvugisha. Ikirego nagitanze umubiri ukiboneka. Nta muntu n’umwe wigeze ahamagarwa ngo twumve ko ari kubazwa , tukibaza tuti ubundi tuba turuhira iki dutanga ibirego?”.

Umubiri wabonetse muri Kamena 2025 byamaze kwemezwa ko ari uw’uwazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ndeste biteganyijwe ko uzashyingurwa mu cyubahiro muri uyu mwaka naho uheruka kuboneka n’ubwo amakuru ubuyobozi bw’umurenge bufite kugeza ubu agaragaza ko ari uw’umusaza wishwe muri jenoside agerageza guhungira i Burundi, haracyategerejwe ko byemezwa ko ari uwazize jenoside.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + five =

Previous Post

Umupilote wari utwaye indege yaguye ku nkombe z’inyanja bitunguranye yashimiwe icyemezo yafashe

Next Post

Igisirikare cya Uganda cyapfushije Umujenerali wari ugiye gushyingura undi musirikare wo hejuru

Related Posts

Min.Nduhungirehe yagize icyo avuga ku makuru yemeza iyoherezwa muri Congo ry’abacancuro bihariye ba Blackwater n’intwaro zikomeye

Min.Nduhungirehe yagize icyo avuga ku makuru yemeza iyoherezwa muri Congo ry’abacancuro bihariye ba Blackwater n’intwaro zikomeye

by radiotv10
11/02/2026
0

Nyuma yuko hasohotse inkuru yemeza ko Erik Prince washinzwe umutwe wa Blackwater w’abarwanyi b’abacancuro yohereje bamwe na drone muri DRC,...

Eng.-Minister Nduhungirehe reacts to reports confirming deployment of Blackwater mercenaries in DRC

Eng.-Minister Nduhungirehe reacts to reports confirming deployment of Blackwater mercenaries in DRC

by radiotv10
11/02/2026
0

Following reports confirming that Erik Prince, the founder of the private military company Blackwater, deployed personnel and drones to the...

Umusore ukekwaho kwica se umubyara akanakoresha amayeri ngo adatahurwa yavuze ko yamuhoye kuba yarabicishaga inzara

Umusore ukekwaho kwica se umubyara akanakoresha amayeri ngo adatahurwa yavuze ko yamuhoye kuba yarabicishaga inzara

by radiotv10
11/02/2026
0

Umusore w’imyaka 26 wo mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango ukurikiranyweho kwica umubyeyi we (Se) amunize yarangiza akamushyira...

Umudepite w’u Bubiligi ukomoka muri Congo wavuze ibigwi Rusesabagina yibukijwe ingaruka z’ibyo yakoze

Umudepite w’u Bubiligi ukomoka muri Congo wavuze ibigwi Rusesabagina yibukijwe ingaruka z’ibyo yakoze

by radiotv10
10/02/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe yibukije Umudepite wo mu Nteko y’u Bubiligi ufite inkomoka muri DRC washimagije Paul Rusesabagina,...

Living a good life on a small salary in Kigali

Living a good life on a small salary in Kigali

by radiotv10
10/02/2026
0

Many people believe that living a good life in the city requires a lot of money. In Kigali, where living...

IZIHERUKA

Ibiteye amatsiko wamenya ku munyamakuru uzwi mu Rwanda winjiye muri RADIOTV10
FOOTBALL

Umucyo ku mpamvu y’isezera ry’umunyamakuru Ngabo Roben muri Rayon Sports

by radiotv10
11/02/2026
0

Min.Nduhungirehe yagize icyo avuga ku makuru yemeza iyoherezwa muri Congo ry’abacancuro bihariye ba Blackwater n’intwaro zikomeye

Min.Nduhungirehe yagize icyo avuga ku makuru yemeza iyoherezwa muri Congo ry’abacancuro bihariye ba Blackwater n’intwaro zikomeye

11/02/2026
Igisirikare cya Uganda cyapfushije Umujenerali wari ugiye gushyingura undi musirikare wo hejuru

Igisirikare cya Uganda cyapfushije Umujenerali wari ugiye gushyingura undi musirikare wo hejuru

11/02/2026
Rusizi: Ibuka ntiyanyuzwe no kudakurikiranwa k’uwabeshye ko umubiri w’uwazize Jenoside ari uw’umuntu washyinguwe mu 1982

Rusizi: Ibuka ntiyanyuzwe no kudakurikiranwa k’uwabeshye ko umubiri w’uwazize Jenoside ari uw’umuntu washyinguwe mu 1982

11/02/2026
Umupilote wari utwaye indege yaguye ku nkombe z’inyanja bitunguranye yashimiwe icyemezo yafashe

Umupilote wari utwaye indege yaguye ku nkombe z’inyanja bitunguranye yashimiwe icyemezo yafashe

11/02/2026
Eng.-Minister Nduhungirehe reacts to reports confirming deployment of Blackwater mercenaries in DRC

Eng.-Minister Nduhungirehe reacts to reports confirming deployment of Blackwater mercenaries in DRC

11/02/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Igisirikare cya Uganda cyapfushije Umujenerali wari ugiye gushyingura undi musirikare wo hejuru

Igisirikare cya Uganda cyapfushije Umujenerali wari ugiye gushyingura undi musirikare wo hejuru

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umucyo ku mpamvu y’isezera ry’umunyamakuru Ngabo Roben muri Rayon Sports

Min.Nduhungirehe yagize icyo avuga ku makuru yemeza iyoherezwa muri Congo ry’abacancuro bihariye ba Blackwater n’intwaro zikomeye

Igisirikare cya Uganda cyapfushije Umujenerali wari ugiye gushyingura undi musirikare wo hejuru

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.