Rusizi: Uba mu nzu igaragara nk’ubwiherero ahora akomangirwa n’abaza bashaka kwiherera

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukobwa ukiri muto wo mu Kagari ka Kamashangi mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, uba mu nzu nto bamwe bitiranya n’ubwiherero, avuga ko abahisi n’abagenzi bakunze kuza baje kwiherera, akababwira ko ari inzu abamo.

Uyu muturage w’umukobwa witwa Rukiya Tutere uba muri aka kazu gaherereye mu Mudugudu wa Mbagira mu Kagari ka Kamashangi, atabarizwa n’abaturanyi be, bavuga ko bashengurwa n’imibereho ye.

Izindi Nkuru

Uyu mukobwa yabwiye RADIOTV10 ko intandaro yo kuba yaraje kuba muri iyi nzu, ari uko umuvandimwe we yabariganyije inguranye ya Miliyoni 8 Frw y’inzu yabo yasenywe n’ibikorwa byo kubaka umuhanda.

Ati “Bamaze kutubarira, uwo tuvukana ajyana amafaranga yose, birangira nje kwiberamo hano. Yifungurije konti wenyine arayatwara, twe tugiye kureba kuri konti, dusanga amafaranga yarayatwaye.”

Avuga ko uyu muvandimwe wabo yakoze ubu buriganya akoranye n’uwari umukozi mu Karere, ndetse akaza no kubifungirwa ariko ko atamazemo n’amezi atandatu.

Avuga ko nyuma yuko umuvandimwe wabo abariganyije, yahise afata icyemezo cyo kuza kwibera muri iyi nzu yahoze ari ubwogero, ariko ko ahora ahangana n’abaza bashaka kwiherera kuko baba bakeka ko ari ubwiherero bw’ivuriro ry’ibanze rya Mbagira byegeranye.

Ati “Hari igihe baza bagakomanga ngo barashaka ubwiherero, nkababwira nti ‘ntabwo ari ubwiherero, mbamo’.”

Avuga kandi ko iyi nzu nubwo ayibamo ariko iva ku buryo iyi mvura yaguye, arara yicaye.

Abaturanyi be bashengurwa n’uyu mwana w’umukobwa, bavuga ko hari abahanyura benshi bakagira ngo ni ubwiherero.

Umwe ati “N’ubu duhagaze hano hari abari gutambuka bakibaza bati ese ‘iriya tuwarete bari kuyikoreraho ibiki?’.”

Undi muturanyi na we ati “Benshi cyane, n’ubu wajya kubona umuntu azamutse gutya akaza agakomanga agira ngo iyi ni tuwarete.”

Aherutse gusabwa gufunga iyi nzu ye ngo abayobozi batamenya ko habamo umuntu

 

Yasabwe kuhanfunga ubwo hazaga abayobozi

Uyu muturage uba muri iyi nzu, avuga ko mu minsi ishize hari abashyitsi b’abayobozi baje gusura ivuriro ry’ibanze rya Mbagira, yasabwe gufunga iyi nzu ye ngo batamenya ko habamo umuntu.

Ati “Bari abasirikare bari baje aha gusura ivuriro, bambonye barambwira bati mpave ntibamenye ko mba aha.”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe imibereho myiza y’abaturaye, Dukuzumuremyi Anne Marie yabanje kumenyesha RADIOTV10 ko iki kibazo atakizi ariko ko agiye gushaka amakuru kuri cyo.

Nyuma, uyu muyobozi yanyujije ubutumwa kuri Twitter avuga ko bagiye kuba bashakiye icumbi uyu muturage mu gihe bagiye kongera gukurikirana ikibazo cy’umuvandimwe w’uriya mukobwa wabariganyije.

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru