Yavuze icyamuteye kwangiza imyanya ndangagitsina y’umugore umurusha imyaka 20 nyuma yo kumusambanya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhungu w’umyaka 25 y’amavuko wo mu Murenge wa Kigembe mu Karere ka Gisagara, ukurikiranyweho gufata ku ngufu umugore w’imyaka 45 no kwangiza imyanya ndangagitsina ye, yiyemereye icyaha, avuga ko yangije imyanya ndangagitsina y’uwo mugore kubera umujinya wo kuba yarabanje kumugora yanze ko bakorana imibonano.

Uyu musore ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye, yamaze kuregerwa Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, kuri uyu wa Kane tariki 27 Ukwakira 2022.

Izindi Nkuru

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu musore yakoze iki cyaha tariki 18 Ukwakira 2022 ku gasusuruko ahagana saa tanu za mugitondo.

Uyu musore wakoreye iki cyaha mu Muduguru wa Murebe mu Kagari ka Rubona mu Murenge wa Kigembe mu Karere ka Gisagara, aregwa kuba yarasanze uyu mugore w’imyaka 45 mu ishyamba riherereye muri aka gace, ubundi akamufata ku ngufu.

Ubushinjacyaha buvuga ko mu ibazwa ry’uyu musore, yiyemereye ko yafashe ku ngufu uyu mugore umurusha imyaka 20, abanje kumukubita hasi ku mabuye, ubundi arangije afata imyanya ndangagitsina ye arayikurura.

Yavuze ko kwangiza imyanya ndangagitsina y’uyu mugore yafashe ku ngufu, yabitewe n’umujinya wo kuba uwo mugore yari yanze ko bakorana imibonano mpuzabitsina.

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Uyu muhungu aramutse ahamijwe icyaha, yahanishwa igifungo cya burundu nkuko biteganywa n’ingingo ya 114 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyi ngingo igira iti Umuntu wese wangiza imyanya ndangagitsina y’undi muntu aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo cya burundu.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru