Friday, October 9, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Mu duce AFC/M23 na FARDC bamaze iminsi barwaniramo i Masisi habonetse ituze ridatanga icyizere

Mu duce AFC/M23 na FARDC bamaze iminsi barwaniramo i Masisi habonetse ituze ridatanga icyizere

Agace ka Ngungu na Kasaki, muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, habonetse ituze nyuma y’imirwano imaze iminsi ishyamiranyije abarwanyi b’ihuriro AFC/M23 n’ingabo za Leta ya Congo, FARDC, zifatanyije n’imitwe irimo Wazalendo.

Amakuru dukesha ikinyamakuru ACTUALITE.CD, avuga ko imirwano yabaye ku wa Kane, aho humvikanye urusaku rw’imbunda ziremereye n’izoroheje umunsi wose, yarangiye mu masaha ya nimugoroba.

Iki kinyamakuru kiravuga ko kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Ukwakira 2026, habonetse ituze ariko ridatanga icyizere, kuko imirwano ishobora kubura isaha n’isaha.

Amakuru ava ahabereye iyi mirwano, agaragaza ko nta mpinduka zabaye mu birindiro by’impande zombi nyuma y’iyo mirwano. Abarwanyi ba AFC/M23 baracyafite ibirindiro byabo muri Ngungu na Kasaki, mu gihe ingabo za FARDC n’abarwanyi ba Wazalendo bafatanya na zo na bo bagumye mu birindiro bari basanzwemo.

Nubwo hari ituze, umutekano muri aka gace uracyari mubi, kandi amahirwe yo kongera kwaduka kw’imirwano aracyari hejuru, nk’uko ayo makuru abivuga.

Ibi bikomeje guteza impungenge ku mutekano w’abasivili batuye muri Ngungu, Kasaki no mu nkengero zabyo, bashobora kugirwaho ingaruka no kubura kw’imirwano hagati y’impande zihanganye.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 + 4 =