Friday, October 9, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga byahise bigabanuka nyuma y’isezerano rya Trump

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga byahise bigabanuka nyuma y’isezerano rya Trump

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga byagabanutse kuri uyu wa Gatanu, nyuma yuko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump, atangaje ko Igihugu cye kitazagaba ikindi gitero na kimwe kuri Iran mbere y’amatora ateganyijwe mu kwezi gutaha.

Iri tangazo rya Trump ry’uko nta kindi gitero America izagaba kuri Iran mbere y’Amatora y’Abagize Inteko Ishinga Amategeko, ryagabanyije impungenge z’uko intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati yakomeza kubangamira itangwa rya peteroli ku isoko mpuzamahanga, mu gihe ibiganiro bigamije kurangiza intambara hagati ya Amerika na Iran bikomeje.

Kugeza saa sita z’amanywa ku isaha ngengamasaha kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Ukwakira 2026, ibiciro bya peteroli itunganyije yo mu bwoko bwa Brent yari yagabanutseho amadolari 1.70, angana na 1.63%, igera ku madorali 102.58 ku kagunguru.

Na ho peteroli yo mu bwoko bwa West Texas Intermediate (WTI), ikoreshwa cyane nk’igipimo ku isoko rya Amerika, yagabanutseho amadolari 1.08, angana na 1.18%, igera ku madorali 90.41 kuri kagunguru.

Nubwo ibiciro byagabanutse kuri uyu wa Gatanu, igiciro cya Peterori ya Brent, cyo cyari cyakomeje ku rwego rw’icyumweru, aho kuri uyu wa Kane cyari cyazamutseho 4%. WTI yo yari yitezweho kugabanukaho gato ku rwego rw’icyumweru.

Tamas Varga, impuguke mu isesengura ry’isoko rya peteroli muri PVM Oil Associates, yavuze ko isezerano rya Trump rijyanye no kutagaba ikindi gitero kuri Iran, hamwe n’icyemezo cy’u Bushinwa cyo kongera kohereza hanze ibikomoka kuri peteroli byatunganyijwe, biri mu byatumye ibiciro bigabanuka.

Muri iki cyumweru, ibiciro bya peteroli byagiye bihindagurika cyane bitewe n’impungenge z’umutekano w’ubwikorezi bwo mu Kigobe cy’Abarabu no mu muhora wa Hormuz.

Mbere y’intambara, iyo nzira yanyuzwagamo peteroli n’ibikomoka kuri yo bingana na hafi 20% by’ibicuruzwa nk’ibyo bikoreshwa ku isi. Gusa, muri uku kwezi k’Ukwakira, ibyago byugarije amato ayinyuramo byariyongereye.

Ku wa Kane, Trump yatangaje ko Amerika iri kugirana ibiganiro bigenda neza na Iran, avuga ko nta gitero giteganyijwe mbere y’amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya America azaba ku wa 03 Ugushyingo 2026. Ibi byakurikiye amakuru yari yatangajwe n’ibitangazamakuru avuga ko Trump yari arimo gutekereza kugaba igitero kuri Iran mbere y’ayo matora.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 1 =