Friday, October 9, 2026
RW|EN
SIPORO

Bwa mbere umubyeyi wa Cristiano Ronaldo yavuze ku bibazo by’umuhungu we n’ikipe y’Igihugu

Bwa mbere umubyeyi wa Cristiano Ronaldo yavuze ku bibazo by’umuhungu we n’ikipe y’Igihugu

Dolores Aveiro, nyina wa Cristiano Ronaldo, yavuze ko ababajwe n’uburyo umuhungu we akommeje gufatwa mu Ikipe y’Igihugu ya Portugal, avuga ko yari akwiriye gufatwa nkumu cyubahiro cyangwa intwari y’igihugu.

Mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cyo muri Portugal, TV7, Dolores Aveiro yagaragaje agahinda yatewe n’uburyo umuhungu we yavuye mu ikipe y’igihugu, avuga ko yari akwiriye guhabwa icyubahiro kubera ibyo yakoze mu mupira w’amaguru no ku gihugu cye.

Yagize ati: “Ndababaye cyane, kandi ibyo ni ibisanzwe. Biratangaje. Umuhungu wanjye yashoboraga gusezera anyuze ku muryango w’imbere, ariko byabaye ngombwa ko agenda anyuze ku muryango w’inyuma. Ariko nta kibazo, Imana izabikemura byose.”

Dolores yakomeje avuga ko Cristiano Ronaldo yamye ari intwari ya Portugal, ariko ko atahawe icyubahiro yari akwiriye nyuma y’ibyo amaze gukorera ikipe y’igihugu.

Yagize ati: “Yamye ari intwari ya Portugal. Abantu ntibamuhaye icyubahiro yari akwiriye.”

Ronaldo yahamagaye nyina nyuma yo kuva mu mwiherero
Nk’uko Dolores Aveiro yabitangaje, Cristiano Ronaldo yamuhamagaye nyuma yo kuva mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu ya Portugal.

Nubwo atigeze atangaza byinshi ku byavugiwe muri icyo kiganiro yagiranye n’umuhungu we, amagambo ye agaragaza ko iki cyemezo cyagize ingaruka ku muryango wa Ronaldo, cyane cyane kuri nyina utishimiye uburyo ibintu byagenze.

Cristiano Ronaldo ni umwe mu bakinnyi bagize uruhare rukomeye mu mateka y’umupira w’amaguru wa Portugal. Yafashije igihugu cye kwegukana igikombe cya Euro 2016 ndetse na UEFA Nations League mu 2019 no mu 2025.

Mu myaka myinshi amaze akinira Portugal, Ronaldo yabaye kapiteni w’iyi kipe ndetse agira uruhare mu kuyigeza ku ntsinzi zitandukanye ku rwego mpuzamahanga.

Nyina avuga ko, hashingiwe ku byo umuhungu we yagezeho, yari akwiriye guhabwa umwanya wo gusezera mu cyubahiro, aho kugira ngo agende mu buryo abona ko butamubereye,
amagambo ya Dolores Aveiro yongeye gukurura impaka ku buryo abakinnyi bamaze igihe kinini bakorera amakipe y’ibihugu bakwiye gusezerwaho, cyane cyane iyo ari abakinnyi bagize uruhare rukomeye mu mateka y’ibihugu byabo.

Nubwo Mama wa Cristiano Ronaldo avuga ko umuhungu we yasezeye gusa amakuru y’izewe avuga ko ibiganiro bigeze kure byo k’umugatura mw’ikipe y’ibihugu ya Portugal.

Cristiano Ronaldo n’umubyeyi we Dolores Aveiro

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + 19 =