Rusizi: Urujijo ku murambo wabonetse uzingiye mu mufuka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu gikari cy’imwe mu nyubako z’ubucuruzi zo mu mujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, habonetse umurambo w’umugore utahise umenyekana imyirondoro ye, wari uzingiye mu mufuka, bikekwa ko amaze iminsi yarishwe.

Uyu murambo wabonetse mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 31 Nyakanga 2023, mu gikari cy’inzu y’ubucuruzi iherereye mu Mudugudu wa Rushakamba mu Kagari ka Kamashangi mu Murenge wa Kamembe.

Izindi Nkuru

Wabonetse nyuma y’uko umwe mu bakorera muri iyi nyubako, yumvise umunuko, ahita abwira bagenzi be batangira gushakisha, baza kugwa kuri uyu murambo w’umuntu wari uzingiye mu mufuka.

Umwe agaira na RADIOTV10, yagize ati “Batangiye gushakisha, baza kubona umurambo uzingiye mu mufuka, iruhande rw’ubwiherero, ahantu mu gahegeni.”

Uyu muturage akomeza avuga ko batahise bamenya nyakwigendera, kuko umurambo we wari waratangiye kwangirika, bigaragara ko umaze igihe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Iyakaremye Jean Pierre yavuze ko batahise bamenya nyakwigendera kuko umubiri we wangiritse cyane. Uyu murambo wahise ujya gushyingurwa mu irimbi rya Gihundwe ahitwa ku Gaturika.

Uyu muyobozi avuga ko hahise hatangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyaba cyarahitanye nyakwigendera n’uburyo umurambo we wageze aho wasanzwe.

Uyu murambo wabonetse nyuma y’amezi atatu nanone muri uyu Mujyi wa Kamembe habonetse umurambo w’umukobwa na wo wari uzingiye mu mufuka, aho nyuma haje gufatwa umwe mu bakekwaho kumwica.

J.de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru