Monday, May 12, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rusizi: Urujijo ku murambo wabonetse uzingiye mu mufuka

radiotv10by radiotv10
01/08/2023
in MU RWANDA
0
Rusizi: Urujijo ku murambo wabonetse uzingiye mu mufuka
Share on FacebookShare on Twitter

Mu gikari cy’imwe mu nyubako z’ubucuruzi zo mu mujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, habonetse umurambo w’umugore utahise umenyekana imyirondoro ye, wari uzingiye mu mufuka, bikekwa ko amaze iminsi yarishwe.

Uyu murambo wabonetse mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 31 Nyakanga 2023, mu gikari cy’inzu y’ubucuruzi iherereye mu Mudugudu wa Rushakamba mu Kagari ka Kamashangi mu Murenge wa Kamembe.

Wabonetse nyuma y’uko umwe mu bakorera muri iyi nyubako, yumvise umunuko, ahita abwira bagenzi be batangira gushakisha, baza kugwa kuri uyu murambo w’umuntu wari uzingiye mu mufuka.

Umwe agaira na RADIOTV10, yagize ati “Batangiye gushakisha, baza kubona umurambo uzingiye mu mufuka, iruhande rw’ubwiherero, ahantu mu gahegeni.”

Uyu muturage akomeza avuga ko batahise bamenya nyakwigendera, kuko umurambo we wari waratangiye kwangirika, bigaragara ko umaze igihe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Iyakaremye Jean Pierre yavuze ko batahise bamenya nyakwigendera kuko umubiri we wangiritse cyane. Uyu murambo wahise ujya gushyingurwa mu irimbi rya Gihundwe ahitwa ku Gaturika.

Uyu muyobozi avuga ko hahise hatangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyaba cyarahitanye nyakwigendera n’uburyo umurambo we wageze aho wasanzwe.

Uyu murambo wabonetse nyuma y’amezi atatu nanone muri uyu Mujyi wa Kamembe habonetse umurambo w’umukobwa na wo wari uzingiye mu mufuka, aho nyuma haje gufatwa umwe mu bakekwaho kumwica.

J.de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − nineteen =

Previous Post

Niger: Abasirikare bahiritse ubutegetsi bakomeje gukora ibyibazwaho

Next Post

Hatangajwe impinduka zihutirwa mu matora yo gushaka uzasimbura Mayor wa Rubavu wegujwe

Related Posts

BREAKING: Perezida Kagame na Tshisekedi bahuriye mu biganiro

Perezida Kagame yavuze ku buhuza bwa Qatar na America mu by’u Rwanda na Congo

by radiotv10
12/05/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko ibiganiro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bikomeje gukorwa ku nzego zinyuranye...

Perezida Kagame yavuze ku buhuza bwa Qatar na America mu by’u Rwanda na Congo

Perezida Kagame yagize icyo avuga ku byemezo bya Trump byo guhagarikira inkunga Afurika

by radiotv10
12/05/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko ibyatangajwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America byo guhagarikira inkunga Ibihugu bya Afurika,...

U Rwanda rugiye guhamya umubano mwiza hagati yarwo n’ikindi Gihugu cy’i Burayi

U Rwanda rugiye guhamya umubano mwiza hagati yarwo n’ikindi Gihugu cy’i Burayi

by radiotv10
12/05/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda irafungura ku mugaragaro Ambasade yayo mu Gihugu cya Hongrie cyo ku Mugabane w’u Burayi, hanabe ibiganiro hagati...

Perezida Kagame ari muri Côte d’Ivoire mu nama yahuriyemo n’abarimo Cyril Ramaphosa wa Afurika

Perezida Kagame ari muri Côte d’Ivoire mu nama yahuriyemo n’abarimo Cyril Ramaphosa wa Afurika

by radiotv10
12/05/2025
0

Perezida Paul Kagame ari i Abidjan muri Côte d’Ivoire aho yagiye kwifatanya na bagenzi be bo ku Mugabane wa Afurika...

Ibivugwa ku mugore w’i Nyarugenge wakubiswe na mugenzi we akamugira intere n’icyo yamuhoye

Ibivugwa ku mugore w’i Nyarugenge wakubiswe na mugenzi we akamugira intere n’icyo yamuhoye

by radiotv10
12/05/2025
0

Umugore wakubiswe na mugenzi we wo mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge nyuma yo kumusanga avugana n’umugabo we...

IZIHERUKA

Ikibazo cy’Umusekirite wagaragaye akubita umutego umufana wa Rayon akagwa bikanganye cyinjiwemo n’inzego
FOOTBALL

Ikibazo cy’Umusekirite wagaragaye akubita umutego umufana wa Rayon akagwa bikanganye cyinjiwemo n’inzego

by radiotv10
12/05/2025
0

BREAKING: Perezida Kagame na Tshisekedi bahuriye mu biganiro

Perezida Kagame yavuze ku buhuza bwa Qatar na America mu by’u Rwanda na Congo

12/05/2025
Perezida Kagame yavuze ku buhuza bwa Qatar na America mu by’u Rwanda na Congo

Perezida Kagame yagize icyo avuga ku byemezo bya Trump byo guhagarikira inkunga Afurika

12/05/2025
U Rwanda rugiye guhamya umubano mwiza hagati yarwo n’ikindi Gihugu cy’i Burayi

U Rwanda rugiye guhamya umubano mwiza hagati yarwo n’ikindi Gihugu cy’i Burayi

12/05/2025
Perezida Kagame ari muri Côte d’Ivoire mu nama yahuriyemo n’abarimo Cyril Ramaphosa wa Afurika

Perezida Kagame ari muri Côte d’Ivoire mu nama yahuriyemo n’abarimo Cyril Ramaphosa wa Afurika

12/05/2025
Ibivugwa ku mugore w’i Nyarugenge wakubiswe na mugenzi we akamugira intere n’icyo yamuhoye

Ibivugwa ku mugore w’i Nyarugenge wakubiswe na mugenzi we akamugira intere n’icyo yamuhoye

12/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
RUBAVU: Hari abarembejwe n’abiyise abuzukuru ba shitani

Hatangajwe impinduka zihutirwa mu matora yo gushaka uzasimbura Mayor wa Rubavu wegujwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Ikibazo cy’Umusekirite wagaragaye akubita umutego umufana wa Rayon akagwa bikanganye cyinjiwemo n’inzego

Perezida Kagame yavuze ku buhuza bwa Qatar na America mu by’u Rwanda na Congo

Perezida Kagame yagize icyo avuga ku byemezo bya Trump byo guhagarikira inkunga Afurika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.