Rutsiro: Bizejwe ibitangaza nabo bicinya icyara ko bagiye gukira none ubukene n’inzara birabarembeje

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko bafatiwe ubutaka n’umushinga LAFREC ngo bube ubuhumekero bwa Pariki ya Gishwati-Mukura, bizezwa kuzishyurwa amafaranga no kuzorozwa amatungo, none imyaka ibaye ine batarahabwa ibyo bemerewe.

Aba baturage bo mu kagari ka Rundoyi mu Murenge wa Ruhango, bavuga ko umushinga wa LAFREC waje ukeneye ubutaka bwabo buri ku nkengero za Kariki ya Gishwati-Mukura kugira ngo bube ubuhumekero bwayo.

Izindi Nkuru

Umwe yagize ati “Umushinga LAFREC waraje bati ni ‘ubuhumekero bwa parike dushaka’ tuti ‘rero ntabwo twatera amahane kandi ari inyungu za Leta n’izacu’.”

Uyu muturage akomeza avuga ko ubuyobozi bw’uyu mushinga bwahise bubizeza ko uzajya atwarirwa ubutaka bungana na hegitari azajya ahabwa inka ifite agaciro k’ibihumbi 500 Frw, naho abafite ubutaka bo bizezwa ko bazorozwa ihene cyangwa intama bifite agaciro k’ibihumbi 30 Frw.

Nanone kandi uyu mushinga wababwiye ko abantu bari hagati ya 25 na 30 bazajya bakora itsinda ubundi rigahabwa miliyoni 35 Frw, kugira ngo babone uko bakodesha ubundi butaka bwo guhingamo, ariko ngo batunguwe no kuba abari guhabwa inka y’ibihumbi 500 Frw bahawe ibihumbi 160 Frw.

Uyu muturage akomeza agira ati “Twanze kubyakira, ubuyobozi bwo hejuru mu Karere baravuga bati ‘mufate iyo ni inkunga ntabwo inkunga iburanwa’.”

Icyakora ngo ibyo byose bizejwe nta na kimwe babonye none byabazaniye imibereho mibi. Ati “Tumerewe nabi, ni ukuri ni inzara n’ubukene twari dutunzwe n’isuka, isuka barayitubujije, abana bacu ni uguhamahama bajya mu mashuri.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Murekatete Triphosie buvuga ko ntacyo bufite kuvuga kuri iki kibazo kuko cyamaze kugera mu nzego z’ubutabera.

Yagize ati ”Abo baturage twaraganiriye, twanakoranye na bo inama n’inzego zitandukanye, ikibazo cyabo kiri mu nkiko kandi twabagiriye n’inama y’uruhare rwabo aho bagaragaza ko babahemukiye ariko ikibazo cyageze mu rukiko ngira ngo ubu ngubu habaye ubujurire, twakoranye inama nabo kandi n’Umushinjacyaha twari kumwe yabagiriye inama y’inzira bacamo; ngira ngo rero ubwo ikibazo cyageze mu rukiko ni ukugikurikiranira mu rukiko tukumva icyo umwanzuro w’urukiko uzagaragaza.”

Abaturage bafatiwe ubutaka basaga 200 kandi ngo bari bijejwe guhabwa amafaranga miliyoni 25 Frw kuri buri tsinda ry’abantu 30 ndetse ufite ubutaka buri hejuru ya hegitari 1 agahabwa inka ifite agaciro k’ibihumbi 500 Frw naho uburi munsi ya hegitari agahabwa intama ifite agaciro k’ibihumbi 30 Frw.

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru