DRCongo: M23 yavuze abahise bicwa ikirekura ibice yari yarafashe barimo Umuhoza washenguye benshi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umutwe wa M23 wavuze ko ukomeje gushengurwa n’ibikorwa byo guhohotera Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi byongeye kubura muri Kibumba nyuma yuko irekuye aka gace, ahamaze kwicwa bamwe mu baturage barimo umuganga witwa Umuhoza Josephine.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na M23 kuri uyu wa Mbere tariki 10 Mata 2023, ritabariza abaturage bo mu gace ka Kibumba gaherutse kurekurwa n’uyu mutwe.

Izindi Nkuru

Iri tangazo rya M23 ritangira rivuga ko uyu mutwe ushingiye ku byemezo by’inama y’Abakuru ba EAC yabereye i Bujumbura mu Burundi tariki 04 Gashyantare, umaze kurekura ibice binyuranye birimo Karuba, Mushaki, Kilorirwe, Kitshanga, Mweso, Kishishe, Bambo, Tchengerero, Kiwanja na Kinyandonyi.

Gusa uyu mutwe uvuga ko bimwe muri ibi bice, byatinze kugeramo ingabo z’Umuryango wa Afrurika y’Iburasirazuba (EACRF), biha icyuho FARDC n’imitwe iyifasha kubyigabiza.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko ribabajwe n’ibikorwa byo kurenga ku myanzuro yafashwe, aho abaturage bo muri Kibumba bavuga ko ibikorwa by’ubwicanyi byongeye kubura, bikozwe na FARDC ifatanyije n’imitwe irimo FDLR, Nyatura, APCLS, CODECO, PARECO, Mai-Mai ndetse n’abacancuro.

M23 yakomeje igaragaza abantu biciwe muri ibi bikorwa byabereye byumwihariko mu duce twa Busumba na Rigogwe ahabereye ubwicanyi tariki 25 Werurwe 2023.

Uvuga kandi ko tariki 03 Mata 2023 mu gace ka Bunyole hishwe uwitwa Munyarungabo Mukunzi, ndetse na Umuhoza Josephine wishwe kuri uyu wa Mbere tariki 10 Mata 2023, wiciwe mu gace ka Rusekera, ahavuzwe n’amagambo y’urwango.

Uyu Umuhoza Josephine wishwe kuri uyu wa Mbere, yari asanzwe ari umuganga ku Kigo Nderabuzima kitiriwe Mutagatifu Benoit, aho yababaje benshi bagiye bashyira amafoto ye ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko babajwe no kuba yishwe na FDLR.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, rigira riti “M23 irasaba EAC-RF kurindira umutekano abasivile bo muri ibi bice.”

M23 kandi yaboneyeho gusaba Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kureka kwigabiza ibice byarekuwe n’uyu mutwe kuko bitari mu myanzuro yafashwe.

Josephine wishwe akababaza benshi

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru