Umugeni bamutekera inyama z’ingona!!: Ibitangaje by’aho badakozwa inyama z’amatungo bakikundira iz’inyamaswa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu Rwanda hari inyama zitaribwa ndetse bizwi ko uziriye wahita witaba Imana, gusa si ko bimeze muri Congo-Brazzaville, kuko barya inyama z’inyamaswa zose zo mu gasozi nk’ingona, inzoka, inkende, n’izindi ndetse zimwe zikaba zirya umugabo zigasiba undi.

Iki Gihugu Congo Brazaville kigizwe na 60% y’amashyamba, bivuze ko amashyamba ari manini ndetse n’ibiyaturukamo ari byo abenshi baba batezeho amakiriro.

Izindi Nkuru

I Brazzaville hari isoko rizwiho cyane kugira akaboga k’amoko yose, icyakora rikora cyane mu masaha y’ijoro, aho usanga abatari bacye bagiye guhaha.

Ni isoko riba ririmo inyama z’inyamanswa z’ubwoko bwose nk’ingona, inkende, ingagi, ndetse n’izindi nyinshi zo mu ishyamba.

Ku ruhande rumwe hari ababa bavuye gutega inyamanswa ndetse zimwe baziza zikiri nzima, izindi ziba zabazwe hakaba n’abandi baba bazitetse, abakiliya bakagura bahita barya.

Kurya inyama z’inyamanswa zo mu ishyamba bifatwa nk’ibisanzwe ndetse bitunze abatari bake haba mu cyaro ndetse no mu mijyi aho i Brazzaville kugera n’aho bamwe biri mu mico yabo. Urugero ni nk’aho mu bukwe bahitamo gutekera umugeni inyama y’ingona bavuga ko bifatwa nko guha agaciro umukwe, abandi bavuga ko kuzirya bituma bagira imbaraga nk’izizo nyamanswa, ku rundi ruhande bamwe bakizera ko byabarinda imyuka mibi.

Umwe mu batuye muri aka gace yagize ati “Nkunda inyama z’inyamanswa nk’isatura, inzobe ndetse n’inkende. Nkunda inyama zo mu ishyamba kubera ko zigira icyanga ugereranyije n’amatungo aba yarorowe.”

Akomeza agira ati “Mu birori by’ubukwe umukwe tumutekera ingona. Ingona ni nziza mu bukwe kubera ko bigaragaza icyubahiro ku muryango wo ku ruhande rw’umukwe.”

Avuga ko nta nyamaswa batarya ndetse n’inzoka bazirya ariko ko mbere zaribwaga n’abagabo gusa. Ati “Mu gihe cyashize abagore ntibaryaga inyama zirimo iz’inzoka cyaraziraga kubera ko inzoka ifatwa nk’inyamanswa y’inkazi kandi iteye ubwoba, yari iy’abagabo. Abagore batangiye kuzirya kuva aho baboneye ko ntacyo zibatwara mu gihe baziriye.”

Kurya inyama z’inyamanswa zo mu ishyamba ziganjemo iz’inkazi si umwihariko wa Congo-Brazzaville gusa ahubwo byiganje no mu bindi Bihugu byo muri Afurika yo hagati, aho Ibihugu nka Gabon umuntu yemerewe kurya inyamanswa rimwe cyangwa kabiri yishe yo mu ishyamba ntazindi nkurikizi.

Icyakora mu Rwanda si ko bimeze kuko ukoze nk’ibyo aba akoze icyaha ndetse arabihanirwa hagendewe ku byo amategeko ateganya.

Mu 2021 mu Rwanda hasohotse itegeko rigenga urusobe rw’ibinyabuzima rigena ibyaha n’ibihano mu ngingo ya 58 yaryo ivuga ko gutwara cyangwa kwangiza igi cyangwa icyari by’inyamaswa zo mu gasozi aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu ariko atarenze miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Ingingo irebana no gukura inyamaswa mu ndiri kamere yayo, kuyigirira nabi, cyangwa kuyizerereza, nabyo hari abakunze kubikora bibwira ko bitagize icyaha gusa itegeko rivuga ko mu ndiri kamere yayo, uyigirira nabi cyangwa uyizerereza aba akoze icyaha.

Denyse M. MPAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru