Amakuru mashya ku wakekwagaho urupfu rw’umwarimu wa Kaminuza basanze yishwe urw’agashinyaguro

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umusore w’imyaka 28 wakekwagaho kwica umwarimu wigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda, baherutse gusanga mu muhanda i Muhanga yapfuye yakuwemo amaso yanaciwe ururimi, wanabyemeraga ko ari we wamwivuganye, na we yishwe arashwe n’inzego z’umutekano ubwo yashakaga kuzirwanya.

Urupfu rw’umwarimu wo muri Kaminuza witwa Muhirwe Karoro Charles, rwamenyekanye mu gitondo cyo ku wa Mbere w’icyumweru gishize, tariki 03 Mata 2023, ubwo bamusangaga mu muhanda yapfuye, yakuwemo amaso ndetse yakaswe n’ururimi.

Izindi Nkuru

Inzego z’iperereza zahise ziritangira, zita muri yombi umusore witwa Dusabe Albert w’imyaka 28 y’amavuko, ndetse tariki 05 Mata 2023, yemerera inzego ko ari we wivuganye nyakwigendera.

Uyu musore yabwiraga inzego z’iperereza ko yishe uyu wari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, nyuma yo kwishyurwa ibihumbi 300 Frw n’uwitwa Lambert, ngo kuko yari yarigeze kumutwara isoko bapiganirwaga.

Mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Mata 2023 ahagana saa kumi, uyu musore Dusabe yagiye kwereka inzego z’umutekano uko yakoze iki cyaha ndetse n’ibyo yakoresheje dore ko yavugaga ko yamwicishije umuhini, ariko ngo ubwo  bari mu nzira yashatse gusingira Umupolisi ngo amwambure imbunda, undi ahita amurasa ahita yitaba Imana.

Yarashwe ubwo berecyezaga aho yakoreye iki cyaha yakekwagaho mu Mudugudu wa Musengo mu Kagari ka Kivumu mu Murenge wa Cyeza.

Muri iki gitondo, uyu musore akimara kuraswa ubwo abantu bajyaga mu mirimo yabo hamaze gucya, umurambo we wari ukiri aho bivugwa ko warasiwe, ndetse hashyizwe ibimenyetso bibuza abantu kuhegera.

Uyu Dusabe uvugwaho yari asanzwe ari igisare wuka inabi abantu bose, ubwo yafatwaga nyuma y’urupfu rw’umwarimu wa Kaminuza, bamusanze afite amaraso umubiri wose, ndetse abaturage bari bamurakariye bidasanzwe.

Dr Karoro Charles uherutse kwitaba Imana
Uwakekwagaho kumwica na we ubu ntakiri mu Isi y’abazima
Ahari umurambo w’uyu musore bivugwa ko ari ho yiciwe

RADIOTV10

Comments 4

  1. Bowazi valens says:

    Ndashimira inzego z’umutekano zafashe uwishe umwarimu ariko ntanashimira RIB mukomeze mukore iperereza.

  2. Umwali says:

    Uwicisha inkota azicishwa indi, bamenyereye kuvutsa inzirakarengane ubuzima batabahaye.
    Umuntu muri iki gihe naho igihugu kigeze utinyuka kuvutsa undi ubuzima akwiye kwicwa nawe, kuko akaga twahuye nako nta umunyarwanda wakaba agitinyuka kwica undi.
    RIP Dr, Imana twizeye ko yakwakiriye udusuhurize abacu Bose binzirakarengane nkawe. Inzego z’umutekano zacu ndabemera 100%

  3. Funny says:

    Mwakoze akazi gakomeye, Imana ishimwe ko aho yashyize Dr Charle nae yagezeyo, gs turasaba ngo niyo mpyisi ngo ni Lambert nayo ifatwe bayikanire uriyikwiye ,umugome gs wumunyeshyari ,yaba nae warupfuye irwagashyinyaguro nkuko bagize Dr Charle nkareba ko iryosoko washaka urihambanwa wamugomeweee!!!gs twizeye inzego zumutekano zikora akazi zishinzwe neza nae urafatwa too.

  4. Ndagijimana says:

    Ahubwo se ko ntumva bavuga umuntu wamuhaye 300k. Jye numva nawe yagombye gukurikiranwa nawe akagerwaho nibyo yakoreye nyakwigendera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru