Ukuri kuzuye k’Umuvugizi wa Perezidansi y’u Rwanda asubiza ikinyamakuru cyatonetse Abanyarwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nta Munyarwanda cyangwa umunyamahanga utazi uburyo Perezida Paul Kagame ari umuyobozi ushishoza bihanitse, agahora ashaka icyagirira neza Abanyarwanda, ariko ikinyamakuru cyo muri Leta Zunze Ubumwe za America cyabirenzeho gitangaza igitekerezo kinyuranye n’ukuri, ariko na cyo abantu ntibacyoroheye, kuko bakibwije ukuri, banagisaba kugeza aho.

Ni nyuma yuko mu kinyamakuru The New York Times kiramutse kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Mata 2023 gitangaza igitekerezo cy’umunyamakuru akaba n’umwanditsi w’ibitabo, Anjan Sundaram, cyuzuyemo ibinyoma.

Izindi Nkuru

Iki gitekerezo cy’uyu munyamakuru usanzwe anavuga nabi u Rwanda, gifite umutwe tutifuje gutangaza mu nkuru yacu kuko uhabanye n’ukuri, ariko aterura agaraza Umukuru w’u Rwanda, nk’umuyobozi utari mwiza, ngo ariko akaba inshuti y’Ibihugu by’Uburengerazuba bw’Isi (u Burayi).

Iyi nkuru iterura inavuga ko Perezida Paul Kagame yahinduye Itegeko Nshinga ngo akomeze ayobore, mu gihe bizwi ko ibi byakozwe ku busabe bw’Abanyarwanda bifatiye umwanzuro wo kuvugurura Itegeko ryabo ngo bakureho inzitizi zashoboraga kubuza Perezida Kagame gukomeza kubayobora, mu gihe bari bakimufitiye icyizere.

Iki gitekerezo cy’uyu munyamakuru, gikomeza kigaragaza ibitekerezo bihabanye n’ukuri, kivuga ko ngo Umukuru w’Abanyarwanda ngo ari inshuti y’imiryango y’Ibihugu by’Uburengerazuba bw’Isi, irimo FIFA, NBA ndetse ngo ubwo burengerazuba bukaga buha 70% y’ingengo y’imari y’u Rwanda, nyamara ubu ingengo y’Imari y’u Rwanda, nibura 80% bituruka mu bushobozi bw’Igihugu.

Muri iki gitekerezo kirekire, uyu munyamakuru akomeza anarengera, akavuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye inzirakarengane zirenga miliyoni imwe, akavuga ko hari abashinja umukuru w’u Rwanda kuyigiramo uruhare, akirengagiza ko iyi Jenoside yateguwe kandi ikanashyirwa mu bikorwa n’ubutegetsi bwa Juvenal Habyarimana ndetse n’abahezanguni b’Abahutu bari mu butegetsi bwe.

Gusa abazi ukuri, bateruriye rimwe bamagana ibi binyoma by’uyu munyamakuru, warengereye agakora mu nkovu z’Abanyarwanda by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu cyumweru cyo kunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside.

Umuvugizi wa Perezida y’u Rwanda, Stephanie Nyombayire uri mu bamaganye iki gitekerezo cyatambutse muri The New York Times, avuga ko bibabaje kuba abarokotse Jenoside bari mu gahinda k’ibyabayeho ariko iki kinyamakuru kigatangaza iki gitekerezo kibatoneka, kibashinja kuba ba nyirabayazana w’amateka yabashenguye.

Stephanie Nyombayire wavuze ko ibi bikorwa by’iki kinyamakuru bikwiye guhagaragara kuko atari rimwe cyangwa kabiri kivuga nabi u Rwanda, yakomeje agaragaza ukuri kw’ibyabaye, avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe n’abayiteguye ndetse n’abari babashyigikiye ubu bahindutse abayipfobya n’abayihakana.

Ati “Iryo tsinda ryamaze no guha ikaze Anjan, ubwo nawe ugomba gufata ibyicaro hafi aho.”

Yakomeje agaragaza ko “ingabo za RPA/RPF ni bo bahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi. Ntawundi wabikoze. Binyuranye n’imyumvire ya NYT. Icyerecyezo cy’Igihugu cyacu ntabwo gikeneye guhabwa umugisha n’Uburengerazuba bw’Isi (u Burayi) cyangwa ngo abe ari ko biri ku bandi Banyafurika ngo babe bakeneye guhagarikirwa.”

Stephanie Nyombayire yakomeje avuga ko u Rwanda rukomeje kuzamura imibereho y’abarutuye, kandi ko amateka yabo y’ahahise yabasigiye isomo ryo kumenya abo bari bo.

Asoza akoresha ijambo rya Perezida Paul Kagame yavuze ubwo yatangizaga ibikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 29 ati “Nta n’umwe uzagenga uko uko tugomba kubaho.”

Muri iri jambo rya Perezida Paul Kagame yavugiye ku Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi ku ya 07 Mata 2023, yaboneyeho gushimira Abanyarwanda kuba barahisemo neza, bagafata icyemezo cyo kwiyubakira Igihugu cyabo by’umwihariko abarokotse Jenoside bagize ubutwari bwo kubabarira bagamije gukomeza inzira igana imbere.

Umukuru w’u Rwanda yagize ati “Dufite ubuzima tugomba kubaho, nta muntu uzaduhitiramo ubuzima tugomba kubamo, twakomeje umuhate wo kuva muri aya mateka, ntituzigera twemerera ko hari uwabategeka uburyo mugomba kubaho, uko ni ko Abanyarwanda bameze, turi abantu beza, turubaha, duca bugufi tuzi aho twavuye, ariko ndababwira ko igihe cyose bamwe muri twe tuzaba tukiriho, ndabizeza ko tuzabaho ubuzima butebereye twahisemo.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru