Hasobanuwe umuti w’ikibazo cy’abakoze Jenoside bafungurwa bakagorwa no kubana n’abo biciye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana, avuga ko hari kuvugutwa umuti w’ikibazo cy’abakoze Jenoside bafungurwa, bakagorwa no kwisanga mu muryango nyarwanda.

Imyaka 29 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, ari na yo mpamvu hari abagiye gufungurwa bayikoze bari barakatiwe gufungwa imyaka 30.

Izindi Nkuru

Si bo ba mbere kuko hari abafunguwe mu bihe byatambutse basubira mu miryango, barimo n’abatarihannye byuzuye kuko hari abagera hanze bakongera kuvuga amagambo akomeretsa abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi byemezwa na bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, mu kiganiro bagiranye na RADIOTV10.

Aba baturage bavuga ko izi mvugo zikunze kugaragara ku batari mu matsinda y’ubumwe n’ubwiyunge. Umwe ati “abo tubana mu matsinda bafunguwe, ubona barabohotse ndetse turanumvikana, ariko abataba mu matsinda ntakigenda, usanga batisanga mu bandi.”

Undi muturage avuga ko hari abafungurwa barasabye imbabazi bitabaturutse ku mutima, kuko hari abagera ahanze ntibagaragaze ko bahindutse.

Ati “Hari abasabye imbabazi za nyirarubeshwa kuko hari uwo duturanye buri gihe mu kwa 4 arafungwa kubera amagambo mabi asesereza abacitse ku icumu, yari yarakatiwe  imyaka mirongo itatu ariko afungurwa amaze icumi gusa kubera imbabazi za Perezida.”

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene avuga ko hari gutekerezwa uburyo batangira gufatanya na Gereza ndetse n’indi miryango itari iya Leta uburyo bajya bahuriza hamwe abari hafi gufungurwa, bagahabwa amasomo y’uko bazitwara bageze mu muryango nyarwanda.

Ati “Ku buryo abafunze benda gutaha wenda mbere y’amezi nk’atatu, twajya tubashyira hamwe tukabigisha uko bazitwara, tukabigisha isanamitima kugira ngo bazabone uko babana n’abandi mu muryango nyarwanda bazaba basanze.”

Muri Gereza zo mu Rwanda, habarwa abantu ibuhumbi 22 bafungiye gukora Jenoside yakorewe Abatutsi, barimo abakatiwe gufungwa burundu n’abakatiwe igihano kirangira biganjemo abakatiwe imyaka 25 n’abandi bakatiwe gufungwa imyaka 30 barimo abitegura gusohoka muri Gereza.

Juventine MURAGIJEMALIYA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru