Umuhanzikazi France Mpundu uherutse kwambikwa impeta n’umusore wo muri Niger, Moctar bahuriye mu kiganiro ‘The Secret Story’ cyamamaye, yatangaje ko bagiye kwibaruka imfura yabo, ndetse anararikira abantu ikiganiro kizagaruka ku rukundo rwabo.
Aba bombi bamaze igihe binjiye mu rukundo rwatangiye ubwo bahuriraga mu kiganiro ‘The Secret Story’ gitambuka kuri Canal+ Magic, aho uyu musore yanamwambikiye impeta y’urukundo.
Nyuma uyu musore yanasuye umukunzi we mu Rwanda, anamwereka inshuti n’imiryango, ndetse bombi bakomeje kugenda basurana, aho umwe yajyaga mu Gihugu cy’undi.
Mu minsi micye ishize, aba bombi kandi bongeye kwambikana impeta y’urukundo nk’abantu bitegura kurushingana bakibanira nk’umugore n’umugabo.
France Mpundu kandi, kuri uyu wa Kabiri yahishuye ko we n’umukunzi we Moctar bitegura kwibaruka imfura yabo, aho yanagaragaje bitegura kwibaruka imfura yabo.
Mu butumwa buherekejwe n’amafoto agaragaza uyu Munyarwandakazi atwite inda nkuru, yagize ati “Ntitwari dufite uko twabibwira, ni yo mpamvu twahisemo kubibereka. Moctance (ihuriro ry’amazina yabo bombi, Moctar na France) ni inkuru irenze urukundo rwatangiye imbere y’amaso yanyu; ni inkuru y’ubuzima, imiryango ibiri, ibyamamare bibiri byubaka inzu yabo amaherezo bakaba batatu.”
Uyu witegura kwibaruka, yavuze ko ibi byose bizagaragara mu kiganiro cyitwa ‘Vie VIP’ kizajya gitambuka kuri Canal + Afrique, anararikira abantu kuzatangira kukireba mu bihe bya vuba aha.


RADIOTV10





