• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

radiotv10by radiotv10
02/06/2026
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo bakomeze urugendo rwo kurwana bagana imbere mu gihe ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwakomeza gukora amarorerwa buri gukora.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na AFC/M23 kuri uyu wa Kabiri, tariki 02 Kamena 2026, ritangira rivuga ko “Igihe kirageze: Tugiye gukomeza tugana imbere imbere niba ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje amarorerwa yabwo by’ubwicanyi.”

Iri huriro riravuga ko ryiyemeje gusubiza ibitero bishya byose biri kugabwa na FARDC ifatanyije n’abambari bayo, bakomeje kwigaruria ibice bishya. AFC/M23 ikavuga ko ibi bigamije gushyiraho umupaka wo kuburizamo ibitero by’uruhande bahanganye n’uburinzi bw’iri Huriro.

Muri iri tangazo, AFC/M23 yamenyesheje Abanyekongo n’Umuryango Mpuzamahanga ko “umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uri kurushaho kuba mubi, nyuma y’ibikorwa bya gisirikare byakozwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa ku baturage n’ibice byinshi by’imirwano.”

Iri Huriro rivuga ko mu minsi micye ishize, uruhande bahanyanye rwarushijeho kohereza abasiriare benshi, intwaro za rutura nyinshi, ndetse n’ibikoresho byifashishwa mu kugaba ibitero byo mu kirere.

Ibi bikorwa bya gisirikare byagaragaye cyane cyane mu bice nka Minembwe, Masisi, Numbi, na Walikale.

Iri Huriro rikagira riti “Iyi miterere y’imirwano igaragaza umugambi weruye wo kongera ibikorwa bya gisirikare, bishobora kongera gukaza umutekano n’ibibazo by’ubutabazi byugarije ako karere.”

Iri tangazo rikagira riti “AFC/M23 ibona ibi bikorwa nk’ikibazo gikomeye ku baturage b’abasivili no ku bikorwa byo kugarura amahoro, ituze, n’ubuyobozi bwiza mu bice byabohowe. Ku bw’iyo mpamvu, iri Huriro rirashimangira uburenganzira bwaryo bwo kurinda abaturage n’ubusugire bw’ibice rigenzura.”

AFC/M23 ivuga ko ibikorwa byose bizakorwa n’uruhande bahanganye byo guhungabanya umutekano w’ibice igenzura, bizafatwa nk’ubushotoranyi bukwiye gufatirwa ingamba zikarishye.

Muri iri tangazo, bakagira bati “AFC/M23 izafata ingamba zose zikenewe kugira ngo ihagarike ikibazo icyo ari cyo cyose gishobora gushyira mu kaga ituze ry’ibice bizaba byibasiwe.”

Iri Huriro kandi ryaboneyeho gusaba imiryango mpuzamahanga n’iyo mu karere, n’abashinzwe uburenganzira bwa muntu, gukurikirana ibibazo byo mu burasirazuba bwa DRC bikomeje guhindura isura, ndetse no kubyamagana.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × four =

Previous Post

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.