Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by’agateganyo ishyirwaho ry’ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki Gihugu rwanakoze imyigarambyo rwamagana iby’iki kigo .
Ni imyigaragambyo yakozwe n’urubyiruko amagana biganjemo abo mu mujyi wa Nanyuki, bamaganye gahunda yo gushyiraho ikigo cyo gushyira mu kato abaturage b’Abanyamerika bashobora kuba barahuye n’icyorezo cya Ebola, giteganyijwe kubakwa ku kigo cya gisirikare cya Laikipia Air Base, aho muri muri Kenya.
Iyi myigaragambyo yabaye nyuma y’iminsi ibiri gusa, Urukiko Rukuru muri Kenya ruhagaritse by’agateganyo ishyirwaho ry’icyo kigo ndetse n’ibikorwa byose ryo kwakira abarwayi cyangwa abantu baturutse y’igihugu.
Urwego rukurikirana iyubahirizwa ry’itegeko nshinga muri Kenya, ruvuga ko gahunda yo kwakira abantu baturutse hanze bashobora kuba banduye cyangwa bahuye na Ebola ishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’Abanyakenya, bitewe n’uko urwego rw’ubuzima rwa Kenya rugifite intege nke kandi rutariteguye bihagije guhangana n’icyorezo nk’iki.
Abigaragambya nabo bagaragaje impungenge z’uko igihugu cyabo cyashobora guhura n’ingaruka zikomeye mu gihe Ebola yakwinjira cyangwa igakwira muri Kenya, basaba leta gushyira imbere umutekano n’ubuzima bw’abaturage bayo.
Kuwa kane w’icyumweru gishize, Nibwo Abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika batangaje ko Amerika iteganya kohereza muri Kenya abaturage bayo bahuye n’icyorezo cya Ebola bari mu mahanga, aho kubasubiza iwabo muri Amerika.
Abo bayobozi batangaje ngo abo barwayi bashyirwa mu kigo cya gisirikare cya Laikipia Air Base, ndetse ko icyo gikorwa giteganyijwe gutangira gukora ku wa Gatanu.
Ibyo byatumye Ku wa Mbere, amagana y’urubyiruko rwo mu mujyi wa Nanyuki, rubyukira ku marembo y’icyo kigo cya gisirikare, mu myigaragambyo bamagana, iyo gahunda yo kwakira abantu bashobora kuba barahuye na Ebola.
Gusa Minisitiri w’Ubuzima wa Kenya, Aden Duale, aheruka gutangaza ko icyo kigo cyo gushyira abantu mu kato kigenewe abantu bose kandi ko kitari kigamije kwakira gusa abaturage ba Amerika.
Ku ruhande rwa Amerika, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, yatangaje ko igihugu cye giteganya gutanga miliyoni 13.5 z’amadolari ya Amerika yo gufasha Kenya kwitegura no guhangana n’icyorezo cya Ebola.
Gusa Abayobozi bo mu gace ka Laikipia, barimo Guverineri Joshua Irungu, batangaje ko batavuga rumwe n’ishyirwaho ry’icyo kigo.
Joshua Irungu yagize ati: “Ibi bishobora gushyira abaturage bacu mu kaga ko kwandura Ebola.” Yongeyeho ati” abaturage benshi bo muri ako gace bakorera imbere muri icyo kigo cya gisirikare, bityo bakaba bashobora guhura n’ingaruka z’icyo cyorezo”
Kugeza ubu, Kenya ntiratangaza umuntu n’umwe wanduye Ebola. Icyakora, igihugu gituranyi cya Uganda kimaze kwemeza abantu icyenda banduye iyo ndwara ndetse cyanashyizeho ingamba zikomeye zirimo gufunga umupaka uhuza na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Kugeza ubu Muri Congo ho, hamaze kwemezwa nibura abantu 282 banduye Ebola, mu gihe hari abandi barenga 1,000 bakekwaho kuyandura. Icyorezo kiri kwibasira igihugu cyatewe na virusi yo mu bwoko bwa Bundibugyo, ubwoko bwa Ebola kugeza ubu butarabonerwa umuti cyangwa urukingo rwemewe gukoreshwa.

RADIOTV10





