Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rutsiro: Gahunda yashyiriweho abatishoboye bo bayibona nk’iyo kuzamura abayobozi mu z’Ibanze

radiotv10by radiotv10
22/10/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
1
Rutsiro: Gahunda yashyiriweho abatishoboye bo bayibona nk’iyo kuzamura abayobozi mu z’Ibanze
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko gahunda ya Girinka Munyarwanda yaje ije kuzamura abatishoboye yabaye nk’iturufu yitwazwa na bamwe mu bayobozi mu nzengo z’ibanze, kugira ngo babakuremo amafaranga.

Aba baturage bavuga ko hari benshi bari abagenerwabikorwa b’iyi gahunda ya Girinka, baje kwamburwa amatungo bari borojwe mu buryo budasobanutse.

Mutabazi Jean Damascene utuye mu Mudugudu wa Kanyempanga mu Kagari ka Bunyoni wambuwe inka amaze imyaka 5 ayiragira kuva kimasa gito kugera ku mbyeyi ikamwa, avuga ko ubwo yari agiye kugurisha Inka ye, Umuyobozi w’Umudugudu yamwatse hafi 1/2 cy’amafaranga yari agiye kuyigurisha kugira ngo abone kumuha uburenganzira.

Ati “Mudugudu nabimubwiraga ko ndayigurisha ibihumbi magana arindwi inka ikiri mu kiraro aravuga ati ‘ugomba kugaba kabiri ukagura inka ya y’ibihumbi mana ane. Ubwo uguze iya Magana atandatu njye n’abankuriye twaryamo iki?’ Nanjye nnavuga ngo uko byagenda kose ntabwo inka maze imyaka itanu nyivunikira ntabwo nayigurisha ngo nguremo agatavu.”

Bamwe mu baturanyi b’uyu mugabo barimo n’abagenerwabikorwa b’iyi gahunda ya Girinka, bagaragaza ko nubwo yari nziza, igenda yangizwa na bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze bareba gusa inyungu zabo kurusha iterambere ry’umugenerwabikorwa wayo.

Benda Fidele ati “Baduha utumasa kandi ari gato ukondora wakagurisha ukagerekaho n’andi ukagura imbyeyi ariko iyo umaze kubagurira imbyeyi baba babonye irabu kandi baba barayiguhaye ari uko washoyemo amafaranga. Ku mugani tugiye tubimenya mbere n’iyo nka ntawayifata.”

Kamenyero Innocent na we yagize ati “Ntabwo zikiri Girinka ahubwo ni iz’abayobozi zibateza imbere, kuko ubu Mudugudu ararya, Mutwarasibo Social akarya, Gitifu akarya na Veterineri w’Umurenge, none buri wese iyo avuze ngo arayiryaho aya n’aya, baba barayiguhaye ngo iguteze imbere cyangwa ni iyo kugusubiza inyuma?”

Kamenyero Innocent ni umuturage utuye mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, ariko akaba umuturanyi w’uyu Mutabazi wambuwe inka kuko atuye mu rugabaniro rw’Akarere ka Rubavu na Rutsiro.

Uyu mugabo wari usanzwe afite imfizi ikodeshwa, na we arasobanura icyo ashingiraho avuga ko iyo nka y’uyu muturage yari yarabaye ingumba.

Ati “Yari asanzwe azana iwanjye kuko ubwa mbere yarimye ibyaye kirapfa nyuma ayizana iwanjye nka gatanu yaranze kwima.”

Umukuru w’umudugudu wa Kanyempanga, Nzabonimpa Jean de Dieu we ahakana ibivugwa n’uyu muturage ko intandaro yo kwamburwa inka yari amaze kugurana ari amafaranga yagurishijwe iya mbere batasangiye nk’uko yabyifuzaga ahubwo ko uyu muturage yagaragaje imyumvire mibi agakora ibyo yishakiye.

Ati “Ntakibazo mfitanye na we ahubwo ni imyumvire ye afite ku giti cye kuko yagiye kwa Gitifu aramunyohereza aho kugira ngo angane yikorera ibye! Namenye amakuru ko yaguranye inka rero bigera kwa veterineri ubifitiye ububasha nibo bayimwambuye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dativa avuga ko mu isesengura ry’Akarere kuri iyi gahunda ya Girinka ngo basanze hari amanyanga akorwa n’abaturage bazihawe ariko ko haramutse hari ibimenyetso by’abayobozi bafatanyije babihanirwa bikomeye.

Ati “Rero iyo akoze ibyo bintu arabihanirwa kandi na ya nka akayamburwa. Naho rero icyo kugabana, nta bimenyetso bihari ariko aramutse afite ibigaragara ko yayamuhaye mu buryo bumwe cyangwa ubundi ariko azi ko ibyo bintu ari ukuri kubera ko niba uzi ko ibintu ari amanyanga na we ukabikora uba uri umufatanyacyaha.”

Uyu muyobozi akomeza agaragaza ko umugenerwabikorwa ugaragaweho n’amanyanga, ajyanwa mu Kigo Ngororamuco kwibutswa igihango afitanye na Perezida wamugabiye.

Bavuga ko baba biyushye akuya ngo amatungo yabo amere neza ariko bajya kugurisha bagasabwa kugabana

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Comments 1

  1. ByiringiroAlbert says:
    1 year ago

    Murebere nko mu gika kibanziriza icya nyuma, ntago byumvikana ibyanditswe

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 5 =

Previous Post

Amakuru mashya kuri Marburg mu Rwanda: Hasigaye umuntu umwe ukirwaye

Next Post

Ibyagaragaye mu iperereza ku mwana ukurikiranyweho gusambanya abandi bana b’abahungu bato

Related Posts

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugabo n'umugore bo mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, bafashwe bakekwaho gutanga guswa y'ibihumbi 50 Frw nyuma yo...

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

by radiotv10
22/01/2026
0

Nkurikiyumukiza Daniel wari uzwi ku izina rya Rujanga  wabonywe yinjira mu kabari kazwi nko kwa Mukubite umwice kabarizwa mu kagari ka...

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

by radiotv10
22/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, baravuga ko ubujura bwa Kashipawa (Cash Power) bwafashe...

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu bo Murenge wa Save mu karere ka Gisagara, bavuga ko ubujura bumaze gufata intera ku buryo hari n'abajura...

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

by radiotv10
21/01/2026
0

Mu rusengero rw’Itorero rya ADEPR-Karambo rwo mu Murenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi, haravugwa ubuhanuzi butavugwaho rumwe, burimo ubwereka...

IZIHERUKA

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha
MU RWANDA

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

by radiotv10
22/01/2026
0

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

22/01/2026
Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

22/01/2026
Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

21/01/2026
AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

21/01/2026
Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

21/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post

Ibyagaragaye mu iperereza ku mwana ukurikiranyweho gusambanya abandi bana b’abahungu bato

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.