Rwabuze gica: Baguye gitumo abo bita abarozi n’imiti y’amayobera, bo bavuga ko ari abavuzi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Mbugangari mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, bafashe abantu bane babashinja kuba ari abarozi kuko babafatanye udupfunyika tw’imiti y’amayobera mu gihe bo bavuga ko baje kuvura urwaye ibisazi no kudatera akabariro.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 wasanze aba bantu bane bari mu nzu y’uwitwa Fisi bavuga ko bari baraje kumuvura indwara y’ibisazi no kudatera akabariro, yasanze bari gushima Imana mu ijwi rirangurura basa nk’abatanga abagabo ko atari abarozi.

Izindi Nkuru

Muri iri sengesho ryabo, baranyuzamo bakanashima Imana ko imiti bahaye uyu Fisi yagize icyo imumarira.

Abaturage bo muri aka Kagari ka Mbugangari bo bari bakingiranye aba bantu bashinja ko ari abarozi kuko babafashe bagenda basiga ibintu by’imiti ku nzu.

Umwe mu baturage wavugishije RADIOTV1O yagize ati “Bari bafite gacupa karimo ibintu by’umukara ndabaza nti se ibyo ni ibiki mugenda mujugunya, naje gukurura igikapu cyabo cyari kiri muri butike dusangamo ibintu by’ibirozi tubyereka abayobozi.”

Umwe muri aba bashinjwa kuba abarozi, yabwiye Umunyamakuru ko ibi bafatanywe bikitwa uburozi atari bwo ahubwo ko ari imiti irimo uw’igiti kitwa Umuhashya n’uw’icy’umuharavumba.

Uyu wemeye kuvugisha Umunyamakuru wa RADIOTV1O yabajijwe niba asanzwe ari umuvuzi gakondo, abanza kubura icyo asubiza, nyuma aza kugira ati “Ni uburyo …ni ubumenyi ba…riduhishuriria tukamenya ko ushobora kubisiga umuntu umubiri wabyimbiwe ukabyimbuka.”

Aba bantu baje baturutse mu Karere ka Rutsiro, bavugaga ko ibyo byiswe uburozi, na bo bashatse babiryaho kugira ngo berekane ko atari uburuzo gusa ntibabikora.

Bavuga ko bari basanzwe bavura uwo muntu witwa Fisi bakaba bari bahisemo kuza muri aka gace kugira ngo birukane burundu amashitani amurimo.

Ubuyobozi bw’Ibanze bwabwiye RADIOTV10 ko bugiye kumvikanisha aba bantu bane ndetse n’abaturage babafashe babashinja uburozi kugira ngo bakemure iki kibazo.

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru