Perezida Kagame na Sassou Nguesso bagize umusangiro baganira ku mubano mwiza wabo n’uw’Ibihugu byombi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko muri Repubulika ya Congo, yakiriwe ku meza na mugenzi we Denis Sassou Nguesso, baboneraho kongera kuganira ku mubano w’Ibihugu byombi ugeze ahashimishije.

Uyu musangiro wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 11 Mata 2022, ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame wagendereye iki Gihugu cya Congo.

Izindi Nkuru

Perezida Paul Kagame yaboneyeho gushimira mugenzi we Denis Sassou Nguesso wamutumiye kuza gusura Igihugu cye ndetse n’uburyo yamwakiriye n’abaturage b’Igihugu cye.

Perezida Paul Kagame kandi yavuze ko yishimiye kuba agarutse i Brazaville ndetse no kuba agiye kongera gusura Oyo.

Mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere kandi Perezida Kagame yari yabanje kugeza ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko ya Congo imitwe yombi.

Muri iri jambo, Umukuru w’u Rwanda yagarutse ku mubano w’Ibihugu byombi, avuga ko kuva mu myaka yatambutse Ibihugu byombi byubatse umusingi ukomeye w’uyu mubano ndetse bisanyana amasezerano atandukanye ndetse ko “hazasinywa andi mu gukomeza gutsimbataza umubano no kugaragaza umusaruro wawo.”

Yagarutse ku cyorezo cya Covid-19 cyazaniye isi akaga bityo ko kugira ngo Ibihugu bikomeze urugendo rwo kwigobotora ingaruka zacyo bisaba ubufatanye.

Ati “Ibihugu bya Afurika ntabwo byabyikuramo byonyine. Ni yo mpamvu Perezida duha agaciro ubucutu bw’Abanye-Congo n’Abanyarwanda kandi mpa agaciro umubano dufitanye Perezida.”

Yavuze ko Ibihugu byombi bifite ibikenewe mu kwikura mu mbogamizi zihari nko kuba bishyize hamwe mu nzego zinyuranye.

Abakuru b’Ibihugu byombi bagize umusangiro

Abayobozi ku mpande zombi na bo basangiye
Perezida Kagame yavuze ko aha agaciro ubucuti buri hagati ye na mugenzi we ndetse n’ubw’abaturage b’Ibihugu byombi

Photos © Village Urugwiro

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru