Saturday, November 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rwamagana: Umuturage bari bagiye gukangurira kwikingiza yakubise inyundo mu mutwe Umu-DASSO

radiotv10by radiotv10
26/01/2022
in MU RWANDA
0
Rwamagana: Umuturage bari bagiye gukangurira kwikingiza yakubise inyundo mu mutwe Umu-DASSO
Share on FacebookShare on Twitter

Inzego zagiye mu rugo ruherereye mu Kagari ka Bwinsanga mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana, gukangurira abarutuye kwikingiza COVID-19 aho kugira ngo babakire neza, umugabo nyiri uru rugo akubita inyundo mu mutwe Umu-DASSO wari mu itsinda ry’abayobozi.

Uru rugo rugizwe n’abantu barenga 10 bose nta n’umwe urikingiza COVID-19 kubera imyemerere yabo y’idini ngo ibabuza kwiteza urukingo rwa COVID-19.

Inzego z’ubuyobozi muri aka gace zimaze iminsi zikora ubukangurambaga urugo ku rundi bwo gushishikariza abatarafata urukingo, kubyitabira.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Mutarama 2022, itsinda ry’abayobozi b’inzego z’ibanze n’abo mu rwego rwa DASSO bagiye muri uru rugo ruherereye mu Mudugudu wa Mugusha mu Kagari ka Bwinsanga mu Murenge wa Gishari ngo babakangurire kujya kwikingiza.

Muhinda Augustin uyobora Umurenge wa Gishari, atangaza ko umugabo nyiri uru rugo yahengereye bari kuganiriza umwe mu bana be agahita azana inyungo “ayikubita DASSO mu mutwe inyuma.”

Ubwo bahitaga bafata uyu mugabo, abandi bo muri uru rugo barimo n’umugore bahise bafata amasuka n’ibiti barwanya izi nzego ariko bakagerageza kubaturisha nyuma bagahita bashyikiriza uyu mugabo RIB naho Umu-DASSO wakubiswe inyundo atakomeretse cyane.

Muhinda avuga ko uyu muryango ujya gusengera mu itorero ryo mu Karere ka Gicumbi kandi ko basanzwe batitabira gahunda za Leta.

Ati “Ni abantu batajya bafata indangamuntu, ntibishyura mituweli. Mbese ni abantu batemera gahunda za Leta, gusa turi kubaganiriza kugira ngo turebe icyo bitanga.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine − three =

Previous Post

Gafotozi wa mbere mu Rwanda yerekanye amafoto ateye amabengeza asaba ko Kivu igirwa Paradizo

Next Post

Umunyarwanda Ndabahize yatsindiye itike yo kuzajya kureba Final y’Igikombe cya Afurika

Related Posts

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

by radiotv10
08/11/2025
0

Umwarimukazi wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kibare I rwo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, wafashwe yahishe akadishi...

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

by radiotv10
08/11/2025
0

Nteziryimana Alfred w’imyaka 70 wari utuye mu mudugudu wa Rwahi mu kagari ka Gatsiro mu murenge wa Gihundwe yasanzwe mu...

Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
08/11/2025
0

Bamwe mu batuye mu Mirenge ya Muyira na Kigoma mu karere ka Nyanza bavuga ko hashize umwaka urenga babariwe agaciro...

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

07/11/2025
0

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Felix Namuhoranye, yifashishije ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamuhamagaye kuri telefone saa cyenda z’ijoro, yavuze...

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

by radiotv10
07/11/2025
0

Abafite ibikorwa by’ubucuruzi mu Murenge wa Kibungo bakorera mu nzu z’Akarere kabo ka Ngoma, bavuga ko zisa nabi, ku buryo...

IZIHERUKA

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri
MU RWANDA

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

by radiotv10
08/11/2025
0

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

08/11/2025
Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

08/11/2025
Five lifestyle habits every young woman in Kigali should adopt for 2026

Five lifestyle habits every young woman in Kigali should adopt for 2026

08/11/2025
Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

07/11/2025
Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyarwanda Ndabahize yatsindiye itike yo kuzajya kureba Final y’Igikombe cya Afurika

Umunyarwanda Ndabahize yatsindiye itike yo kuzajya kureba Final y'Igikombe cya Afurika

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.