• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rwanda: Hasobanuwe impamvu hangijwe ibikoresho birimo mudasobwa na Televiziyo by’ibilo 500

radiotv10by radiotv10
27/09/2024
in MU RWANDA
0
Rwanda: Hasobanuwe impamvu hangijwe ibikoresho birimo mudasobwa na Televiziyo by’ibilo 500
Share on FacebookShare on Twitter

Ibikoresho birimo mudasobwa, televiziyo, n’amaradiyo bipima ibilo 500 byafashwe mu gihe cy’imyaka ibiri, byangirijwe mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera, nyuma yuko bigaragaye ko bitujuje ubuziranenge.

Iki gikorwa cyabaye kuri wa Kane tariki 26 Nzeri 2024 mu kigo cyagenewe gushyirwamo imyanda y’ibikoresho by’ikoranabuhanga (Enviroserve Rwanda) giherereye mu Kagari ka Ramiro mu Murenge wa Gashora.

Iki gikorwa cyakozwe ku bufatanye Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA).

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko ibikoresho by’ikoranabuhanga byangijwe birimo; mudasobwa, televiziyo, modemu, radiyo, utwuma dutanga murandasi nziramugozi (Routers), flash, radio, dekoderi n’ibindi, byose hamwe bipima ibilo birenga 500.

Ni mu gihe ababifatanwe batagaragaje inkomoko yabyo n’uburyo babibonagamo bitujuje ubuziranenge.

Yagize ati “Ibi bikoresho by’ikoranabuhanga byangijwe byafashwe mu gihe cy’imyaka ibiri ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda, RIB na RICA.

Bimwe ni ibyafashwe byaribwe, ibindi bifatanwa abacuruzi babicuruzaga bitujuje ubuziranenge. Ibyibwe bikabona ba nyirabyo barabisubijwe,  ibindi biburirwa inkomoko, banagenzuye basanga ntibyujuje ubuziranenge.”

ACP Rutikanga yongeye kuburira abantu bagura ibikoresho by’ikoranabuhanga bitujuje ubuziranenge cyangwa badafitiye ubusobanuro n’inkomoko ko igikorwa cyo kubifata bikangizwa nk’uko amategeko abiteganya kigikomeje kandi ko uwo ari we wese uzabifatirwamo azabihanirwa.

Yibukije kandi abibwa ibikoresho by’ikoranabuhanga ko bajya bahita bihutira kubimenyesha inzego zibishinzwe kugira ngo bikurikiranwe, anibutsa abagura ibikoresho by’ikoranabuhanga byakoreshejwe bizwi nka occasion ko bajya babigura ahantu bizeye hujuje ubuziranenge kandi bagahabwa inyemezabwishyu.

Ibi bikoresho byangijwe

 

ICYO AMABWIRIZA AVUGA

Amabwiriza Nº DGO/REG/005, agenga ubucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe, ashyiraho umurongo w’iyubahirizwa ry’ubuziranenge mu bucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe birimo telefone, insinga z’amashanyarazi, mudasobwa, televiziyo, radio, sikaneri, ibikoresho by’umuziki nka gitari, piano, indangururamajwi, n’ibindi.

Aya mabwiriza ateganya ibijyanye no kwemererwa gukora ubwo bucuruzi, Kwandika amakuru ajyanye n’igikoresho cy’amashanyarazi cyangwa icy’ikoranabuhanga cyakoreshejwe, kugenzura nyir’ibikoresho, gukora amasezerano y’ubugure, gutanga inyemezabuguzi n’ibindi.

Ingingo ya 3 muri aya mabwiriza ivuga ko; Umuntu ushaka gukora ubucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe agomba gusaba uruhushya rutangwa n’Ikigo cy’ Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA), rugira agaciro k’imyaka ibiri (2) ishobora kongerwa kandi ko uru ruhushya rudahererekanwa.

Ingingo ya 13 ivuga ko ucuruza yandika amakuru y’ingenzi asabwa kubika nibura mu gihe cy’imyaka ibiri, ajyanye n’igikoresho cy’amashanyarazi cyangwa icy’ikoranabuhanga cyakoreshejwe aguze ndetse n’icyo yagurishije.

Ayo makuru ni ayerekana icyiciro, izina ry’ikirango; izina ndangakigererezo ryo mu ruganda (model name); inomero y’ubwoko; inomero ya seri; amakuru agaragaza International Mobile Equipment Identity (IMEI) na International Mobile Equipment Identity Software Version (IMEI SV), hakurikijwe aho ibikoresho biri, aho bishoboka; ikindi kirango cyangwa imimerere igitandukanya n’ibindi, iyo bihari n’ ibisobanuro by’imikorere n’imikoreshereze y’igikoresho.

Mbere yo kugura ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe, ucuruza agomba kubanza kugenzura ko ubigurisha ari we nyirabyo wemewe n’amategeko.

Aya mabwiriza kandi ategeka ucuruza kugenzura neza ko ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe yifuza kugura byujuje ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge ya IEC 60950-1, akandika amakuru y’ingenzi ajyanye n’igikoresho cy’amashanyarazi cyangwa icy’ikoranabuhanga cyakoreshejwe aguze ndetse n’icyo yagurishije kimwe n’umwirondoro w’ugurisha.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × one =

Previous Post

Abana bafite impano mu gutwara igare bagiye kongera kwigaragaza

Next Post

BREAKING: Hafashwe icyemezo cya mbere ku muganga ukekwaho gusambayiriza umukobwa mu isuzumiro

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Umukobwa bikekwa ko yasambanyirijwe na muganga mu isuzumiro yatoboye avuga byose n’impungenge byamusigiye

BREAKING: Hafashwe icyemezo cya mbere ku muganga ukekwaho gusambayiriza umukobwa mu isuzumiro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.