Sunday, January 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rwanda: Hasobanuwe impamvu hangijwe ibikoresho birimo mudasobwa na Televiziyo by’ibilo 500

radiotv10by radiotv10
27/09/2024
in MU RWANDA
0
Rwanda: Hasobanuwe impamvu hangijwe ibikoresho birimo mudasobwa na Televiziyo by’ibilo 500
Share on FacebookShare on Twitter

Ibikoresho birimo mudasobwa, televiziyo, n’amaradiyo bipima ibilo 500 byafashwe mu gihe cy’imyaka ibiri, byangirijwe mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera, nyuma yuko bigaragaye ko bitujuje ubuziranenge.

Iki gikorwa cyabaye kuri wa Kane tariki 26 Nzeri 2024 mu kigo cyagenewe gushyirwamo imyanda y’ibikoresho by’ikoranabuhanga (Enviroserve Rwanda) giherereye mu Kagari ka Ramiro mu Murenge wa Gashora.

Iki gikorwa cyakozwe ku bufatanye Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA).

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko ibikoresho by’ikoranabuhanga byangijwe birimo; mudasobwa, televiziyo, modemu, radiyo, utwuma dutanga murandasi nziramugozi (Routers), flash, radio, dekoderi n’ibindi, byose hamwe bipima ibilo birenga 500.

Ni mu gihe ababifatanwe batagaragaje inkomoko yabyo n’uburyo babibonagamo bitujuje ubuziranenge.

Yagize ati “Ibi bikoresho by’ikoranabuhanga byangijwe byafashwe mu gihe cy’imyaka ibiri ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda, RIB na RICA.

Bimwe ni ibyafashwe byaribwe, ibindi bifatanwa abacuruzi babicuruzaga bitujuje ubuziranenge. Ibyibwe bikabona ba nyirabyo barabisubijwe,  ibindi biburirwa inkomoko, banagenzuye basanga ntibyujuje ubuziranenge.”

ACP Rutikanga yongeye kuburira abantu bagura ibikoresho by’ikoranabuhanga bitujuje ubuziranenge cyangwa badafitiye ubusobanuro n’inkomoko ko igikorwa cyo kubifata bikangizwa nk’uko amategeko abiteganya kigikomeje kandi ko uwo ari we wese uzabifatirwamo azabihanirwa.

Yibukije kandi abibwa ibikoresho by’ikoranabuhanga ko bajya bahita bihutira kubimenyesha inzego zibishinzwe kugira ngo bikurikiranwe, anibutsa abagura ibikoresho by’ikoranabuhanga byakoreshejwe bizwi nka occasion ko bajya babigura ahantu bizeye hujuje ubuziranenge kandi bagahabwa inyemezabwishyu.

Ibi bikoresho byangijwe

 

ICYO AMABWIRIZA AVUGA

Amabwiriza Nº DGO/REG/005, agenga ubucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe, ashyiraho umurongo w’iyubahirizwa ry’ubuziranenge mu bucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe birimo telefone, insinga z’amashanyarazi, mudasobwa, televiziyo, radio, sikaneri, ibikoresho by’umuziki nka gitari, piano, indangururamajwi, n’ibindi.

Aya mabwiriza ateganya ibijyanye no kwemererwa gukora ubwo bucuruzi, Kwandika amakuru ajyanye n’igikoresho cy’amashanyarazi cyangwa icy’ikoranabuhanga cyakoreshejwe, kugenzura nyir’ibikoresho, gukora amasezerano y’ubugure, gutanga inyemezabuguzi n’ibindi.

Ingingo ya 3 muri aya mabwiriza ivuga ko; Umuntu ushaka gukora ubucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe agomba gusaba uruhushya rutangwa n’Ikigo cy’ Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA), rugira agaciro k’imyaka ibiri (2) ishobora kongerwa kandi ko uru ruhushya rudahererekanwa.

Ingingo ya 13 ivuga ko ucuruza yandika amakuru y’ingenzi asabwa kubika nibura mu gihe cy’imyaka ibiri, ajyanye n’igikoresho cy’amashanyarazi cyangwa icy’ikoranabuhanga cyakoreshejwe aguze ndetse n’icyo yagurishije.

Ayo makuru ni ayerekana icyiciro, izina ry’ikirango; izina ndangakigererezo ryo mu ruganda (model name); inomero y’ubwoko; inomero ya seri; amakuru agaragaza International Mobile Equipment Identity (IMEI) na International Mobile Equipment Identity Software Version (IMEI SV), hakurikijwe aho ibikoresho biri, aho bishoboka; ikindi kirango cyangwa imimerere igitandukanya n’ibindi, iyo bihari n’ ibisobanuro by’imikorere n’imikoreshereze y’igikoresho.

Mbere yo kugura ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe, ucuruza agomba kubanza kugenzura ko ubigurisha ari we nyirabyo wemewe n’amategeko.

Aya mabwiriza kandi ategeka ucuruza kugenzura neza ko ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe yifuza kugura byujuje ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge ya IEC 60950-1, akandika amakuru y’ingenzi ajyanye n’igikoresho cy’amashanyarazi cyangwa icy’ikoranabuhanga cyakoreshejwe aguze ndetse n’icyo yagurishije kimwe n’umwirondoro w’ugurisha.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − five =

Previous Post

Abana bafite impano mu gutwara igare bagiye kongera kwigaragaza

Next Post

BREAKING: Hafashwe icyemezo cya mbere ku muganga ukekwaho gusambayiriza umukobwa mu isuzumiro

Related Posts

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Umusore witwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho...

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

by radiotv10
25/01/2026
0

Umugabo witwa Sindayiheba Jean de Dieu wo mu kagari ka Mataba mu murenge wa Nkungu, arahigishwa uruhindu nyuma yo gukubita...

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye inshingano abasirikare babiri barimo Brig Gen Godfrey Gasana, wagizwe Umupilote...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

25/01/2026
Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umukobwa bikekwa ko yasambanyirijwe na muganga mu isuzumiro yatoboye avuga byose n’impungenge byamusigiye

BREAKING: Hafashwe icyemezo cya mbere ku muganga ukekwaho gusambayiriza umukobwa mu isuzumiro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.