Rwanda&Uganda: Guverinoma zombi zagaragaje aho kuzahura umubano bigeze, zishimira Perezida Kagame na Museveni

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Uganda, zashimye intambwe ishimishije  imaze guterwa mu kuzahura umubano, zishimira Abakuru b’Ibihugu byombi ku muhate bagize mu kubyutsa imibanire y’ibi Bihugu by’ibivandimwe.

Bikubiye mu itangazo rihuriweho na Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga z’Ibihugu byombi, ryashyizwe hanze kuri uyu wa Kane tariki 01 Kanama 2022 nyuma yuko Minisitiri Dr Vincent Biruta yakiriye mugenzi we wa Uganda, Gen. Odongo Jeje Abubakhar.

Izindi Nkuru

Iri tangazo rivuga ko Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane b’u Rwanda na Uganda, bagiranye ibiganiro ku mibanire y’ibi Bihugu biri mu murongo w’ibyemeranyijweho n’Abakuru b’Ibihugu byombi bigamije gushimangira izahura ry’umubano wabyo.

Iri tangazo rihuriweho rigira riti “Abaminisitiri bombi bashimiye intambwe ishimishije yatewe mu kuzahura umubano w’Ibihugu byombi.”

Abaminisitiri bombi kandi bemeranyijwe gushyira imbaraga mu bibazo by’umutekano biri mu karere ndetse n’ibibazo bikibangamiye iterambere n’imibereho myiza y’abaturage b’Ibihugu byombi.

Rikomeza rigira riti “Abaminisitiri bashimiye byizamazeyo imiyoborere myiza ku mpande z’Ibihugu byombi ya Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda na Nyakubahwa Yoweri Kaguta Museveni Perezida wa Repubulika ya Uganda ku bw’umuhate bakomeje kugaragaza mu kuzahura no gutsimbataza imibanire y’Ibihugu byombi.”

Baboneyeho gushima uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame yagiriye muri Uganda ndetse n’urwa mugenzi we Yoweri Kaguta Museveni waje mu Rwanda ubwo yari yitabiriye CHOGM 2022 “nk’ikimenyetso ntayegayezwa cyo kubura umubano w’Ibihugu byombi.”

Abaminisitiri bombi kandi baboneye kungurana ibitekerezo ku bijyanye n’umutekano, ubucuruzi ndeste n’ishoramari rihuriweho, bemeranya kongera gusuzuma no kubura imikoranire mu nzego zitandukanye bigizwemo uruhare na komite ihoraho ihuriweho yashyizwe hagati y’u Rwanda na Uganda.

Bemeranyijwe ko inama itaha izahuza iyi komite ihuriweho, izabera mu Rwanda muri Werurwe 2023 ikazibanda ku bibazo by’ingutu byagarutsweho mu nama iheruka.

Guverinoma z’Ibihugu byombi zemeranyijwe ko zizakomeza gutera intambwe igana imbere kugira ngo abatuye Ibihugu byombi barusheho kwishimira no kugerwaho n’umusaruro w’imibanire myiza y’u Rwanda na Uganda.

Dr Biruta yakiriye mugenzi we Gen. Odongo Jeje Abubakhar
Bagiranye ibiganiro

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru