S.Africa: Urujijo ku cyateye akaga k’impanuka idasanzwe yabereye muri metero 200 z’ubujyakuzimu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Impanuka yabereye muri metero 200 z’ubujyakuzima mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro mu gace ka Rustenburg muri Afurika y’Epfo, ubwo imashini yazamuraga abakozi mu nda y’Isi, ikaza gucika, yahitanye abantu 11, abandi 75 barakomereka.

Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere ubwo abakozi bari barangije akazi ko gucukura amabuye mu kirombe muri Metero zigera muri 200 z’ubujyakuzimu, bari bagiye gusimburwa n’abandi.

Izindi Nkuru

Ni ikirombe gicungwa na kompanyi yitwa Impala Platinum (IMPJ.J), yanatangaje iby’iyi mpanuka kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo 2023.

Nico Muller, Umuyobozi Mukuru w’iyi kompanyi, mu itangazo yashyize hanze, yagize ati “Uyu munsi ni uw’agahinda kadasanzwe mu mateka ya Impala kandi imitima yacu iremerewe n’intimba y’ababuriye ubuzima bwabo muri iyi mpanuka idasanzwe.”

Mu bantu 75 bahise bajyanwa mu bitaro, harimo 14 barembye bikomeye nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’iyi kompanyi y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru