Sadate arahamagarira abayoboke b’Ishyaka rya Frank Habineza kumwirukana vuba na bwangu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Munyakazi Sadate yahamagariye abarwanashyaka b’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (DGPR), ‘kwirukana’ Dr Fank Habineza warishinze mu Rwanda akaba anariyobora.

Munyakazi Sadate wabaye Perezida wa Rayon Sports ukunze gutanga ibitekerezo ku mbuga nkoranyamabaga, akomeje kugaragaza ko atishimiye ibiherutse gutangazwa na Dr Frank Habineza wavuze ko yifuza ko Leta y’u Rwanda igirana ibiganiro n’abayirwanya.

Izindi Nkuru

Uyu mugabo ukunze kugaragaza ko akunda u Rwanda bihebuje, yagaruye inkuru yanditswe mu kwezi k’Ukwakira 2021, ubwo iri shyaka DGPR (Democratic Green Party of Rwanda) ryirukanaga abari abayoboke baryo babiri, ribaziza ubugambanyi bagamije kurisenya.

Mu butumwa buherekeje iyi nkuru yashyize kuri Twitter, Munyakazi Sadate yavuze ko iyirukanwa rya bariya bayoboke, ryatewe n’ingaruka “zo kugira Umuyobozi uhubuka kandi w’Umunyagitugu, ntekereza ko kwirukana Umunyamuryango ari ububasha bw’Inteko rusange kandi ntayateranye. Mbona uri Umunyagitugu Frank Habineza.”

Munyakazi Sadate yakomeje agira ati Ndashishikariza abanyamuryango b’inyangamugayo ba Green Party kwirukana vuba na bwangu Frank Habineza ndetse aba yashyizeho Igitugu mwifatanye n’abandi banyamuryango b’inyangamugayo mushyireho ubuyobozi bushya bw’Ishyaka.

Ubu butumwa bwashyizwe kuri Twitter na Munyakazi Sadate kuri iki Cyumweru tariki 14 Kanama 2022, bwaje bukurikira ubundi yashyizeho tariki 11 Kanama buherekeje ifoto igaragaza Dr Frank Habineza asa n’uwicaye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko yasinziriye.

Yari yakoresheje amagambo aremereye ataranavuzweho rumwe na bamwe banamucyashye bamusaba kudakoresha imvugo nk’izo bafashe nka nyandagazi, ndetse bamwe bakavuga ko iyo foto yacuzwe [photoshop] atari umwimerere.

Ibi byose bikomeje gukorwa na Sadate, yabitangiye ubwo yamaganaga ibiherutse gutangazwa na Depite Dr Frank Habineza wasabye ko Leta y’u Rwanda yaganira n’abatavuga rumwe na yo yaba ari imitwe yitwaje intwaro ndetse n’abandi banyapolitiki bose.

Iyi ntumwa ya rubanda yagize icyo ivuga ku byakozwe na Munyakazi Sadate, yavuze ko atari ubwa mbere amwibasiye ndetse ko ashobora kumujyana mu nzego z’ubutabera zikabimuryoza kuko ibyo yakoze bigize icyaha.

Dr Fank Habineza yagize ati “Amagambo yakoresheje ni yo mabi cyane, nari nirinze kubivugaho kubera ko Sadate ni ubwa kabiri anyibasiye, na cya gihe Perezida avuga iby’imyaka 20 Sadate yaranyandagaje cyane. Ndabona harimo urwango n’ubugome, ntabwo ari ugutanga ibitekerezo.”

Munyakazi wahise yongera kugira icyo avuga, yagaragaje ko adatewe ubwoba no kuba Depite Frank Habineza yamujyana mu butabera.

Mu butumwa yanditse tariki 12 Kanama 2022, yagize ati “Ndifuza ko Haboneza andega maze Abanyarwanda mwese mukabona ko ibyo birirwa baririmba bya Freedom of Spech [ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo] ari ikinyoma, uwabaha ubutegetsi batwambura niyo dufite.”

Dr Frank Habineza
Munyakazi Sadate

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru