Friday, July 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Hateguwe isengesho ryo gusabira Buravan urembye

radiotv10by radiotv10
15/08/2022
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MU RWANDA, MUZIKA
1
Hateguwe isengesho ryo gusabira Buravan urembye
Share on FacebookShare on Twitter

Uyu munsi haraba isengesho ryo gusengera umuhanzi Yvan Buravan umaze iminsi arembye, ryateguwe mu rwego rwo kumusabira ngo akire.

Umuhanzi Yvan Buravan umaze iminsi arwaye, ubu ari kubarizwa mu Buhindi aho yagiye kwivuriza indwara amaranye iminsi.

Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Kanama 2022, habara igitambo cya misa kihariye cyo gusengera uyu muhanzi urembye.

Uwahaye amakuru RADIOTV10, avuga ko iki gitambo cya misa kimaze iminsi gitegurwa, kikaba kiri bube ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere saa kumi n’ebyiri (18:00’) kuri kiliziya yitiriwe Mutagatigu Dominiko ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, aho asanzwe asengera.

Kuri iki Cyumweru tariki 14 Kanama 2022, ku mbuga nkoranyambaga hongeye gukwirakwizwa amakuru atari meza ku buzima bwa Yvan Buravan, gusa umwe mu nshuti za hafi z’uyu muhanzi ukomeje gukurikiranira hafi ibye, yemeza ko akiri muzima.

Yagize ati “Ni muzima rwose, gusa nyine ni ukumusengera tukongera amasengesho kuko ararembye.”

Mu ntangiro z’uku kwezi ubwo Buravan yajyaga kwivuriza mu Buhindi, hacicikanye amakuru ku mbuga nkoranyambaga ko yitabye Imana, ariko biza kunyomozwa n’umwe mu bavandimwe be.

Icyo gihe umuvandimwe wa Buravan ubwo yaganiraga n’Umunyamakuru, yagize ati “Ameze neza ni amahoro, ni amahoro cyane […] ibyo ku mbuga nkoranyambaga ntubizi se!?”

Buravan kandi na we yaje gushyira hanze itangazo amenyesha abantu ko yagiye kwivuriza hanze, aboneraho gushimira abakunzi be bakomeje kumusengera ndetse na Guverinoma y’u Rwanda yamuhaye ubufasha kugira ngo abashe kujya kwivuza.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Milly kabera says:
    3 years ago

    Yes nibyo

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven + 16 =

Previous Post

Sadate arahamagarira abayoboke b’Ishyaka rya Frank Habineza kumwirukana vuba na bwangu

Next Post

AMAKURU MASHYA: William Ruto atsinze amatora yo gusimbura Kenyatta yari abereye V/Perezida

Related Posts

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo rwo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, uregwa gushaka kuroga abo babanaga, yemeye icyaha,...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

The Government of Rwanda has announced that, in partnership with Hashemite Kingdom of Jordan, it has donated 40 tons of...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ku bufatanye n’Ubwami bw’Aba-Hashemite ba Jordan, muri iki cyumweru, yatanze toni 40 z’ubufasha bwo kugoboka...

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

by radiotv10
10/07/2025
0

Katie McCabe, Caitlin Foord and Laia  Codina, players of Arsenal Women Football Club visited the Kigali Genocide Memorial at Gisozi,...

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

by radiotv10
10/07/2025
0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko imaze guta muri yombi abantu barenga 10 bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’urugomo bivugwa mu...

IZIHERUKA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi
AMAHANGA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

10/07/2025
M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

10/07/2025
Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

10/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAKURU MASHYA: William Ruto atsinze amatora yo gusimbura Kenyatta yari abereye V/Perezida

AMAKURU MASHYA: William Ruto atsinze amatora yo gusimbura Kenyatta yari abereye V/Perezida

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.