Hateguwe isengesho ryo gusabira Buravan urembye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Uyu munsi haraba isengesho ryo gusengera umuhanzi Yvan Buravan umaze iminsi arembye, ryateguwe mu rwego rwo kumusabira ngo akire.

Umuhanzi Yvan Buravan umaze iminsi arwaye, ubu ari kubarizwa mu Buhindi aho yagiye kwivuriza indwara amaranye iminsi.

Izindi Nkuru

Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Kanama 2022, habara igitambo cya misa kihariye cyo gusengera uyu muhanzi urembye.

Uwahaye amakuru RADIOTV10, avuga ko iki gitambo cya misa kimaze iminsi gitegurwa, kikaba kiri bube ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere saa kumi n’ebyiri (18:00’) kuri kiliziya yitiriwe Mutagatigu Dominiko ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, aho asanzwe asengera.

Kuri iki Cyumweru tariki 14 Kanama 2022, ku mbuga nkoranyambaga hongeye gukwirakwizwa amakuru atari meza ku buzima bwa Yvan Buravan, gusa umwe mu nshuti za hafi z’uyu muhanzi ukomeje gukurikiranira hafi ibye, yemeza ko akiri muzima.

Yagize ati “Ni muzima rwose, gusa nyine ni ukumusengera tukongera amasengesho kuko ararembye.”

Mu ntangiro z’uku kwezi ubwo Buravan yajyaga kwivuriza mu Buhindi, hacicikanye amakuru ku mbuga nkoranyambaga ko yitabye Imana, ariko biza kunyomozwa n’umwe mu bavandimwe be.

Icyo gihe umuvandimwe wa Buravan ubwo yaganiraga n’Umunyamakuru, yagize ati “Ameze neza ni amahoro, ni amahoro cyane […] ibyo ku mbuga nkoranyambaga ntubizi se!?”

Buravan kandi na we yaje gushyira hanze itangazo amenyesha abantu ko yagiye kwivuriza hanze, aboneraho gushimira abakunzi be bakomeje kumusengera ndetse na Guverinoma y’u Rwanda yamuhaye ubufasha kugira ngo abashe kujya kwivuza.

RADIOTV10

Comments 1

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru