Saint Valentin yabaryoheye: Ibyamamare byateranye imitoma, Mayor yerekana ko n’Abanyapolitiki babizi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu bafite izina rizwi mu Rwanda barimo abahanzi, Abanyamakuru, abakinnyi ba Film, bateye imitoma abo bihebeye babifuriza umunsi mwiza w’abakundana, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera na we akora mu nganzo yibutsa umugore we ko ari uw’agaciro.

Kuri uyu wa 14 Gashyantare, ku munsi wahariwe abakundana uzwi nka Saint Valentin, ku mbuga nkoranyambaga za bamwe byari ibicika, bagaragaza urwo bakunda abakunzi cyangwa abagore/abagabo babo.

Izindi Nkuru

Bamwe mu basanzwe bazwi mu Rwanda, na bo ntibasigaye maze si ukuvuga urwo bakunda abakunzi babo, bivayo.

Umuhanzi Meddy usanzwe uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, yibukije umugore we Mimi Mehfira.

Mu butumwa yanyujije kuri status ye ya Instagram, Meddy yagize ati “Umunsi mwiza wa Mutagaftifu Valentin. Ndagukunda cyane.”

Umugore wa Meddy na we yashyize ifoto kuri Instagram ari kumusoma ku itama, na we yifuriza umugabo we umunsi mwiza w’abakundana.

Miss Uwase Muyango Claudine na we yifurije umunsi mwiza w’abakundana umugabo we Kimenyi Yves ndetse n’umwana w’umuhungu baherutse kwibaruka, ababwira ko abakunda byahebuje.

Umuhanzi w’Indrimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana na we yifurije umunsi mwiza umugore we Karamira Uwera Gentille baherutse kurushinga.

Patien Bizimana wifashishije umurongo wo muri Bibiliya, [Abakorinto 13:4] agira ati “Urukundo rurihangana rukagira neza, urukundo ntirugira ishyari, urukundo ntirwirarira, ntirwihimbaza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi na we yagaragaje ko n’abo mu nzego z’ubuyobozi bazi gutera imitoma abo bashakanye.

Mu butumwa yanyijije kuri Twitter ye, Richard Mutabazi yifurije umunsi mwiza w’abakundana umugore we avuga ko yakomeje kumubera umurinzi w’umutima we ndetse agakomeza kumuha urukundo ruhebuje.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru