Samuel Eto’o yatorewe kuyobora ruhago ya Cameroon

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyabigwi muri ruhago y’iki gihugu, Samuel Eto’o yatorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroun ahigitse Seidou Mbombo Njoya wayoboraga iri shyirahamwe.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11 Ukuboza 2021, nibwo Eto’o yatorewe kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroun mu gihe cy’imyaka ine iri imbere , ku bwiganze bw’amajwi ugereranyije na Seidou bari bahanganye.

Izindi Nkuru

Eto’o wegukanye ibihembo 4 by’umukinnyi mwiza w’umwaka muri Afurika, yegukanye intsinzi ahigitse Seidou Mbombo Njoya wari usanzwe ayobora ruhago ya Cameroun ndetse akaba ari na Visi Perezida wa kane w’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika ‘CAF’.

Uyu munyabigwi wahataniraga uyu mwanya ku nshuro ya Karindwi, eshanu muri zo yakuragamo kandidatire ku munsi w’amatora.

Nyuma yo kwegukana intsinzi, Eto’o w’imyaka 40 y’amavuko yasezeranyije abanya-Cameoun impinduka zigamije iterambere rya ruhago muri iki gihugo.

Yagize ati”Tugomba gushyira mu nshingano abanyamupira. Tugomba gufata iya mbere tukamenya neza niba abakinnye umupira hari icyo badufasha mu kugera ku ntego dushaka kugeraho”.

Eto’o wakiniye Barcelona na Inter Milan yasezeranyije abanya-Cameroun kubaka stade 10 mu myaka 4 yatorewe.

Yagize ati”Namaze kuvugana n’abashoramari bazadufasha kugera ku ntego twiyemeje kandi bizakorwa”.

Eto’o yari ashyigikiwe cyane n’abanya-Cameroun bose bifuza kubona igishya azazana muri ruhago yabo, nk’uko yafashije igihugu cye ubwo yari umukinnyi.

Eto’o atorewe kuyobora ruhago ya Cameroun mu gihe iki gihugu cyitegura kwakira igikombe cya Afurika kizahabera mu ntangiriro za 2022.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru