APR yatsinze Bugesera FC mu gihe AS Kigali byayisabye iminota 112 kugira ngo yishyure

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ‘‘APR FC’’ yatsinze Bugesera FC 2-1, mu gihe As Kigali byayisabye iminota 10 y’inyongera kugira ngo ibone igitego cyo kwishyura.

 

Izindi Nkuru

Ibitego bya Mugunga Yves na Mugisha Gilbert byafashije APR FC kwikura imbere ya Bugesera FC mu mukino w’umunsi wa 8 wa Shampiyona. APR  FC yakinaga umukino wayo wa gatanu wa Shampiyona dore ko ubu ifite n’ibirarane bigera kuri  3.

Mugunga Yves ni we wafunguye amazamu ku munota wa 23 ku mupira muremure wari utewe na Ruboneka Bosco awuha Mugisha Gilbert ashose mu izamu umuzamu awukuramo, usanga Mugunga Yves ahita atereka mu izamu. Bidatinze, Bugesera FC yaje kwishyura igitego gitsinzwe na Ishimwe Elie ku makosa y’umuzamu wa APR FC.

Igice cya mbere cyenda kurangira Mugisha Gilbert yaje gutsinda igitego cya kabiri, amakipe yombi ajya Kuruhuka APR FC iyoboye. Mu gice cya kabiri nta mpinduka zabaye kuko nta kipe n’imwe yarebye mu izamu. APR FC ubu iri ku mwanya wa 3 n’amanota 13 mu gihe Bugesera FC iri ku mwanya wa 11 n’amanota 8.

Indi mikino yabaye, As Kigali yanganyije na Etincelles FC 1-1. Etincelles FC niyo yabanje igitego ku munota wa 50 gitsinzwe na Akayezu, mu gihe As Kigali yabonye igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Sugira Ernest ku munota wa 102 kuko umusifuzi yari yongereyo iminota 10.

Nyuma y’umukino habaye imvururu aho abafana banze gusohoka mu kibuga, bavuga ko abasifuzi babibye bagomba kubonana nabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru