Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu uzwi nka ‘Oswakim’ n’umukinnyi wa Filimi Kalisa Ernest uzwi nka ‘Samusure’ bahuriye mu kiganiro nyuma yuko uyu mukinnyi wa filimi avuze ko yababajwe n’ibyo yavuzweho n’umunyamakuru wamusobanuriye uko yabivuze, bariyunga.
Ni nyuma yuko Samusure agarutse mu Rwanda avuye muri Mozambique aho yavugaga ko yahungiye amadeni yari afitiye abantu.
Mu biganiro aherutse kugirana n’ibitangazamakuru binyuranye, Samusure yavuze ko yababajwe n’ibyatangajwe n’umunyamakuru Oswakim ngo “ntawucirira imbwa ikuze” aho yavugaga ko ubufasha yasabaga, abantu batari bakwiye kubumuha.
Mu kiganiro Zinduka gitambuka kuri Radio 10 gikorwa n’abanyamakuru barimo Oswakim, uyu mukinnyi wa filimi wari umutumirwa, banaganiriye kuri iki cyari cyazanye inzigo hagati yabo.
Umunyamakuru Oswakim yamusobanuriye ko nta nabi yavuganye ibyo yamutangajeho, ndetse ko byumvikanye nabi, kuko we yavugaga ko uyu mukinnyi wa filimi asanzwe ari umuhanga mu gukina filimi byari bikwiye kumutunga ku buryo atari akwiye kugera mu cyiciro cyo gufashwa.
Ati “Njye naravugaga nti ‘Samusure izina yubatse muri uru Rwanda, ubuhanga n’impano Imana yamuhaye yo gukina, tukaba tugeze mu gihe cyo gutungwa n’ibyo dushyira ku ma YouTube bikabyara amafaranga, Samusure ni uwo kuremerwa?’ naravugaga nti ‘buriya buzima atangiye kubamo ntabwo ari ubwe, ntabwo azabushobora. Ntawucirira imbwa ikuze’ ni muri iyi context twabivuzemo.”
Oswakim avuga ko ibyo yavuze kuri samusure abantu babifashe nabi, kuko we nta nabi yabivuganye, ahubwo ko yagaragaza ko uyu mukinnyi wa Filimi yagombye kuba ariho mu buzima bwiza butari ubwo gufashwa.
Samusure avuga ko “akenshi ukuri kuraryana, kandi nta muntu wemera kugawa mu ruhame, akenshi nyine uramwarwa.” Ariko ko ibyatangajwe n’uyu munyamakuru ari ukuri, ariko ko yakwakiriye nabi bitewe n’ibihe by’ibibazo yari arimo.
Samusure avuga ko mu bihe yari arimo yari akeneye abantu bamuhumuriza. Ati “Iyo hari uvuze ikosa wakoze, mu byukuri ikosa riba rihari, wumva ukuntu uwo muntu ari kugusonga, wumva uwo muntu atabivugiye igihe.”
Samusure avuga ko yahisemo gutabaza na we abona ntayandi mahitamo ariko ko abantu batabyakiriye kimwe. Ati “Ibyo mwavugaga ni byo ariko njye si cyo gihe nari nkeneye kubyumva.”
IKIGANIRO CYOSE
RADIOTV10










