Thursday, April 9, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

AFC/M23 yahanuye izindi ndege z’intambara za FARDC

radiotv10by radiotv10
17/02/2026
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
AFC/M23 yahanuye izindi ndege z’intambara za FARDC
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryahanuye indege eshatu zitagira abapilote (drone) z’uruhande bahanganye zariho zirasa ku baturage bo mu bice bituwemo n’abarimo Abanyamulenge.

Amakuru avuga ko izi ndege zahanuwe kuri uyu wa Mbere tariki 16 Gashyantare 2026 ari izo mu bwoko bwa Kamikaze zizwiho gukoreshwa mu rugamba.

Izi ndege zahanuriwe mu gace ka Point-Zero muri Teritwari ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Epfo, aho FARDC n’abambari bayo bamaze iminsi bagaba ibitero byahitanye inzirakarengane z’Abanyekongo.

Ibikorwa byo guhanura izi ndege byakozwe nyuma yuko FARDC yoherezaga izi ndege nyuma yuko abarwanyi bayo bari babanje kugaba ibitero ku mutwe wa Twirwaneho ugamije kurwanirira Abanyamulenge, ubu ukaba uri gukorana na AFC/M23.

Nyuma yuko uruhande rwa FARDC rusubijwe inyuma n’abarwanyi ba AFC/M23 na Twirwaneho, ni bwo rwagabaga biriya bitero by’indege zitagira abapilote.

Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, mu itangazo yashyize hanze mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Mbere, yavuze ko “ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa zagabye ibitero bihuriweho kandi bikomeye ku baturage b’abasivili i Minembwe (Mu Misozi miremire), Katoyi (Masisi), na Mulumemunene (Kabare).”

Akomeza avuga ko iri Huriro AFC/M23 ryifuza kumenyesha abanyekongo n’umuryango mpuzamahanga ko “ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje kurenga ku mwanzuro guhagarika imirwano ku buryo bugaragara kandi bwabigambiriye, bigaragaza ko budaha agaci amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono.”

Kanyuka avuga kandi ko uretse kuba ibi bikorwa bikomeje guhitana inzirakarengane z’abasivile, ari n’ubushotoranyi budashobora kwihanganirwa, ndetse bikanaca intege imbaraga zariho zikoreshwa mu gushaka umuti w’ibibazo binyuze mu nzira z’amahoro.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + 5 =

Previous Post

Umuturage wagejeje kuri Perezida Kagame ikibazo kivugwamo Banki Nkuru y’u Rwanda yongeye gutakamba

Next Post

Umunyamakuru ‘Djihad’ n’abo baregwa hamwe muri dosiye y’amashusho y’urukozasoni bagarutse imbere y’Urukiko

Related Posts

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

by radiotv10
08/04/2026
0

Ibiciro by’ibimoka kuri peteroli ku isi byahise bigabanuka nyuma yuko hatangajwe agahenge mu ntambara hagati ya Leta Zunze Ubumwe za...

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

by radiotv10
08/04/2026
0

Ibihugu birimo Korea y’Epfo n’u Buyapani, biratangaza ko Korea ya Ruguru yarashe ibisasu bya ballistic missile biraswa kure, bikemeza ko...

Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

by radiotv10
08/04/2026
0

Ukwezi kurashize Ihuriro AFC/M23 ritangaje ko rirekuye abasirikare 5 000 ba FARDC ryari ryarafashe mpiri, rikavuga ko rizabashyikiriza Umuryango Croix-Rouge...

AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

by radiotv10
08/04/2026
1

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwashyizeho Vicky Ntumba nk’Umuyobozi Mukuru wa Cabinet ushinzwe ubuhuzabikorwa...

Haravugwa urujijo ku mibare nyakuri y’abahitanywe n’iturika ry’ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi

Haravugwa urujijo ku mibare nyakuri y’abahitanywe n’iturika ry’ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
08/04/2026
0

Nyuma y’icyumweru habaye iturika ry’ububiko bw’intwaro bw’ikigo cya Gisirikare cya Musaga i Bujumbura mu Burundi, amakuru aravuga ko hakiri urujijo...

IZIHERUKA

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje
MU RWANDA

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

by radiotv10
08/04/2026
0

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

08/04/2026
Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

08/04/2026
Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

08/04/2026
Eng.-For the first time, the U.S. has used the official term “Genocide against the Tutsi”

Eng.-For the first time, the U.S. has used the official term “Genocide against the Tutsi”

08/04/2026
AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

08/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyamakuru ‘Djihad’ n’abo baregwa hamwe muri dosiye y’amashusho y’urukozasoni bagarutse imbere y’Urukiko

Umunyamakuru ‘Djihad’ n’abo baregwa hamwe muri dosiye y’amashusho y’urukozasoni bagarutse imbere y’Urukiko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.