Kuri uyu wa Kane Inteko Rusange ya Sena yemeje ko igiye gutumira Minisitiri w’Intebe, agatanga ibisobanuro mu magambo ku ngamba ziteganyijwe mu rwego rwo gukemura ibibazo bikibangamiye iterambere ry’ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi.
Sana yagejejweho raporo ya Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari ku gikorwa cyo kumenya ibikorwa mu guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ari nabwo hafashwe umwanzuro wo gutumiza Minisitiri w’Intebe ngo azaze gusobanura ingamba zihari ngo n’ibindi bihingwa bishya mu byoherezwa mu mahanga umusaruro wabyo wongerwe.
Minisitiri w’Intebe ibisobanuro bye bizibanda ku ngingo eshatu, ari zo Kongera no gutunganya umusaruro w’ubuhinzi woherezwa mu mahanga; Kugeza umusaruro ku masoko no gutunganya serivisi z’ubucuruzi; ndetse azavuga Imikoreshereze y’ibishanga n’ibyanya bitunganyijwe habungwabungwa ibidukikije.
Muri raporo yagejejwe ku Nteko Rusange, hagaragajwe ko muri rusange u Rwanda rwahisemo kohereza umusaruro wa kawa, icyayi n’ibireti wongerewe agaciro gusa umusaruro w’ibihingwa bishya byoherezwa mu mahanga (imboga, imbuto n’ibindi) uracyari muke ugererayije n’ibikenewe ku masoko.
Raporo ya komisiyo igaragaza ko gahunda ya Girinka yatumye umusaruro w’inyama n’umukamo byiyongera, ariko hari amahirwe ngo yo kongera umusaruro ukomoka ku bworozi adakoreshwa uko bikwiye kandi ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku bworozi byoherezwa bitongerewe agaciro.
Ku bijyanye n’amasoko, u Rwanda rwaguye amarembo mu bucuruzi, rugirana n’ibihugu n’imiryango inyuranye amasezerano arwinjiza ku masoko mpuzamahanga ariko ingano y’ibicuruzwa u Rwanda rwohereza mu masoko mpuzamahanga iracyari nke.
Abagize Sena basanga inzego z’ubuhinzi zikwiye gushyira imbaraga mu kongera umusaruro w’ibindi bihingwa bishya byoherezwa mu muhanga kuko na byo byinjiza amafranga menshi kuko nk’ibinyampeke byoherejwe mu mahanga byinjije miliyoni 92 z’amadolari uyu mwaka ugereranije na miliyoni 61 z’amadolari yinjizwe n’ikawa, icyayi cyinjije miliyoni 90 z’amadolari, nyamara hari hamenyerewe ko icyayi n’ikawa ari byo byinjiza amadevise menshi.
Prezida wa Komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari muri Sena, Senateri Nkusi Juvenal asobanura ko hakwiye kongerwa imbaraga mu bihingwa bitari bisanzwe bimenyerewe ko byoherezwa ku isoko mpuzamahanga kuko byagaragaye ko bikunzwe.
Komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari isanga imbaraga zishyirwa mu bucuruzi kurusha kongera umusaruro nyamara ingano y’ibikenewe mu mahanga iri hejuru.
Ikibazo cy’ubushakashatsi ku gihingwa kiberanye n’ubutaka runaka na cyo ngo kiracyari ingorabahizi, Abasenateri basobanura ko hari icyuho ku biciro bihabwa umusaruro w’abahinzi ugereranije n’amafranga ababagurira umusaruro babona ibi bikaba byadindiza ukwiyongera k’umusaruro.
Muri rusange amadevize yinjijwe n’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejwe mu mahanga muri uyu mwaka angana na miliyoni 419 z’amadolari.
Ni mu gihe 27% by’umusaruro mbumbe w’igihugu ukomoka ku buhinzi: cyokora abohereza umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi mu mahanga baracyagorwa no guhendwa n’ikiguzi cyo kohereza mu mahanga, ubu hakaba hari n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere yugarije isi inagira uruhare ku musaruro w’ubuhinzi.