Senegal: Icyemezo cya Perezida cyari cyazamuye bomboribombi cyasubiwemo byihuse

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urukiko Rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga muri Senegal, rwatesheje agaciro icyemezo cya Perezida w’iki Gihugu, Macky Sall cyo gusubika amatora y’umukuru w’Igihugu cyari cyazamuye impaka kigatuma haba imyigaragambyo.

Iki cyemezo cyafashwe n’Urukiko rushinzwe Kurinda Itegeko Nshinga kuri uyu wa Kane tariki 15 Gashyantare nyuma y’iminsi micye Macky Sall asubitse amatora y’Umukuru w’Igihugu yari ateganyijwe tariki 25 z’uku kwezi, akayimurira mu kwezi k’Ukuboza 2024.

Izindi Nkuru

Uru Rukiko Rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga, rwatesheje agaciro iki cyemezo cya Perezida, ndetse n’ibyari biherutse kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko ya Senegal na yo yari yagishyigikiye.

Mu cyemezo cy’uru Rukiko, rugira ruti “Icyemezo gifite n° 2024-106 cyo ku ya 03 Gashyantare 2024, cyo kwimura amatora ya Perezida ya 25 Gashyantare 2024, giteshejwe agaciro.”

Uru rukiko rukomeza ruvuga kandi ko iki cyemezo cyanashimangirwaga n’itora ry’Inteko Ishinga Amategeko ryabaye tariki 05 Gashyantare 2024, bihabanye n’Itegeko Nshinga.

Icyakora uru Rukiko ruvuga ko “hakurikijwe aho igihe kigeze amatora adashobora kuba ku itariki yagombaga kuberaho, rugasaba inzego zibifite mu nshingano gushyiraho igihe gikwiye cya vuba.”

Nyuma y’uko Perezida wa Senegal, Macky Sall atangaje isubikwa ry’amatora, hari hazamutse impaka by’umwihariko mu batavuga rumwe n’ubutegetsi, bashinjaga uyu Mukuru w’Igihugu gushaka kugundira ubutegetsi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru