Monday, September 9, 2024

Igisirikare cya Uganda cyatanze umucyo ku ifoto y’ibifaru n’abasirikare bacyo yifashishijwe gishinjwa gufasha M23

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bw’Ingabo za Uganda (UPDF) bwanyomoje amakuru yatangajwe ko hari abasirikare b’iki Gihugu bari muri Rutshuru bafasha umutwe wa M23, butanga n’ibisobanuro ku ifoto yari yifashishijwe.

Ni nyuma y’uko uwitwa Jules Mulumba usanzwe ari Umuvugizi w’Imiryango ishyigikiye Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ntamba iki Gihugu gihanganyemo na M23, atangarije amakuru ko UPDF ifasha uyu mutwe.

Ubutumwa bwatangajwe na Jules Mulumba ku rubuga nkoranyambaga rwa X ku ya 13 Gashyantare 2024, yari yavuze ko “Ingabo za Uganda zifite ibikoresho bya rutura, zari mu nzira” zo gushyigikira uruhande ruhanganye na FARDC ariko ko abarwanyi ba Leta Congo bazabakoma mu nkokora.

Jules Mulumba yifashishije ifoto y’abasirikare ba UPDF bafite intwaro zirimo ibifaru, yakomeje agira ati “Aha bari mu muhanda wa Kitshanga-Sake.”

Mu itangazo ryashyizweho umukono wa UPDF, Brig Gen Felix Kulayigye, ritangira rivuga ko “UPDF yamaganye amakuru y’ibinyoma yakwirakwijwe na Jules Mulumba ko UPDF iri muri Rutsuru.”

Brig Gen Felix Kulayigye yakomeje agira ati “Mu kugerageza gushimangira ibirego bye, yakoresheje amafoto yafashwe mu gihe cy’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EACRF (East African Community Regional Force).”

Iri tangazo ry’Umuvugizi wa UPDF, rikomeza rigira riti “Ifoto yafashwe ubwo Ingabo za Uganda zari mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zari mu bice bya Tsengero mu bice biva Bunagana-Rutshuru zerecyeza mu bice bya Goma aho kuba muri Sake.”

Ubuyobozi bw’igisirikare cya Uganda, buvuga ko UPDF idafite impamvu n’imwe yo kwijandika mu mvururu zo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyeretse mu gihe ingabo z’iki Gihugu zaba ziri mu butumwa bw’amahoro bw’akarere.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts