Shira amatsiko ku itsinda kabuhariwe ry’Imbwa zirinda Pariki Akagera (AMAFOTO)

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

K9 unit, itsinda ry’Imbwa kabuhariwe zifasha mu bikorwa byo kurinda Pariki y’Igihugu Akagera. Ni imbwa zihabwa imyitozo izifasha mu kuzuza inshingano zazo zirimo gukumira ba rushimusi no kubakurikirana kugira ngo bafatwe.

Iri tsinda ry’imbwa rizwi nka K9, ryatangiye kwifashishwa muri Pariki y’Igihugu Akagera mu ntangiro za 2015, ubu zikaba zimaze kuba imbwa 10 zahawe imyitozo ikomeye.

Izindi Nkuru

K9 yashyizweho mu rwego rwo gufasha gushyira mu bikorwa itegeko ryerekeye kurwanya ba rushimusi bahigaga inyamaswa zo muri Pariki ndetse no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri Parika Akagera.

Izi mbwa 10 zirimo ebyiri zavukiye mu Rwanda (Imbwakazi n’Imperumwe) ndetse n’izindi umunani (8) zivangiye.

Izo zivangiye zavutse ku mbwakazi ikomoka mu Rwanda ndetse n’imperumwe yakomotse mu Bubiligi cyangwa mu Budage ziri mu bwoko bw’imbwa zizwiho guhiga zanahawe imyitozo.

Izihari ubu zavukiye mu Rwanda

Imbwa ziri gukoreshwa ubu, zavukiye kandi zororerwa muri Pariki Akagera nyuma yuko itsinda rya mbere rishaje rigahagarika inshingano zazo, ubundi izi nshya zitangira gutozwa uko zizuzuza inshingano zazo mu gukurikirana ibibera muri iyi Pariki byumwihariko kuburizamo imigambi ya ba rushimusi no kubakurikirana ku buryo aho bibaye ngombwa abacunga Pariki baza bakabafata.

Kuba izi mbwa ari ibyimanyi zakomotse ku mbwa ifite amaraso yo mu Rwanda n’iyo mu mahanga, byatumye zigira ubudahangarwa ku ndwara iterwa n’isazi izwi nka Tsetse yajyaga yibasira Imbwa zabanje.

Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera burarikira abifuza gushira amatsiko byisumbuyeho ku mateka y’iri tsinda ry’imbwa kuba baza aho zitorezwa ubundi bakabasobanurira birambuye kuri iri tsinda.

Pariki y’Igihugu y’Akagera yemejwe nka pariki mu 1934 na Guverinoma y’Ububiligi, igihe yigaruriraga u Rwanda. Icyo gihe izwiho kuba yarabagamo imbwa nyinshi zo mu gasozi zo muri Africa arizo ‘African wild dogs’ na ‘parc aux lycaons’ zaje kugenda zicwa n’icyorezo cyaje gutera, ku buryo imbwa za nyuma zo mu gasozi zagaragaye muri iyi Pariki zihaheruka mu 1984.

Zihabwa imyitozo idasanzwe
Ba rushimusi ntibashobora kuziva mu nzara
Zifasha abacunga Pariki
Nta gishobora guhungabanya iyi Pariki zihari

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru