Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Somalia: Abasirikare babiri ba Uganda bakatiwe igihano cyo kwamburwa ubuzima

radiotv10by radiotv10
15/11/2021
in MU RWANDA
0
Somalia: Abasirikare babiri ba Uganda bakatiwe igihano cyo kwamburwa ubuzima
Share on FacebookShare on Twitter

Abasirikare babiri bo mu Gihugu cya Uganda bari mu butumwa bw’Amahoro muri Somalia (AMISOM), bakatiwe igihano cyo gupfa mu gihe batatu bakatiwe gufungwa imyaka 39 muri Gereza.

bahaBariya basivile bishwe mu kwezi kwa Munani uyu mwaka aho hahise hakekwa bariya basirikare ba Uganda ubu bahamijwe biriya byaha.

Hussein Osman asubirwamo na VOA agira ati “Twishimiye umwanzuro w’urukiko kandi twizeye ko imiryango yiciwe izahabwa impozamarira.”

Yabwiye ibinyamakuru byaho ko umwe mu biciwe abantu hamwe n’abasirikare batandatu ba Uganda batanze ubuhamya muri uru rubanza.

Amakuru avuga ko imiryango imwe y’abiciwe ababo n’abo basirikare yitabiriye urubanza rwateguwe na Uganda rwabereye i Mogadishu mu murwa mukuru wa Somalia.

Abasirikare babiri muri bariya barindwi bakatiwe urwo gupfa, mu gihe batatu bakatiwe gufungwa imyaka 39.

Batatu bagomba gucyurwa iwabo muri Uganda kurangirizayo igihano.

Umuryango w’Ubumwe bwa Africa watangaje ko abo basivili bishwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu mirwano yabereye ahitwa Golweyn hagati y’abo basirikare na al-Shabab.

Ingabo z’umuryango w’Ubumwe bwa Africa zimaze imyaka 14 muri Somalia zirwanya umutwe wa al-Shabab ugifite ibirindiro ahanyuranye mu gihugu.

Hafi 1/3 cy’ingabo za AMISOM ziva muri Uganda, nicyo gihugu gifitemo abasirikare benshi.

Umwanzuro w’urukiko rwa gisirikare rwa Uganda wo ku wa Gatandatu watangajwe hashize ukwezi Ubumwe bwa Africa buvuze ko bushaka kongera ubutumwa bwawo muri Somalia, hategerejwe icyemezo cya ONU/UN na leta ya Somalia.

Brig Gen Don Nasaba ukuriye ingabo za Uganda muri ubwo butumwa mu itangazo yagize ati “Ubutumwa bwacu muri Somalia ni ugusenya al-Shabab n’indi mitwe yitwaje intwaro. Mu kubikora, dufite inshingano zo kurengera abaturage.”

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − nine =

Previous Post

Umuhanzi Cyusa ari kwishimana n’umukunzi we mu Birwa bya Zanzibar (AMAFOTO)

Next Post

Musanze: Imana yigaragaje mu mpanuka ikomeye y’Imbangukiragutabara yari itwaye umubyeyi ugiye kubyara

Related Posts

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Musanze: Imana yigaragaje mu mpanuka ikomeye y’Imbangukiragutabara yari itwaye umubyeyi ugiye kubyara

Musanze: Imana yigaragaje mu mpanuka ikomeye y’Imbangukiragutabara yari itwaye umubyeyi ugiye kubyara

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.